Kevin Kade nyuma y'amezi 4 agaragara cyane muri Amerika, yavuze ku bijyanye no kuhatura

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 16 September 2026

Kevin Kade nyuma y'amezi 4 agaragara cyane muri Amerika, yavuze ku bijyanye no kuhatura

Kuva muri Gicurasi 2026, umuhanzi Kevin Kade yakunzwe kugaragara mu mashusho ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Byatangiye kumenyekana cyane kuva tariki 18 Gicurasi 2026, ubwo yaburaga mu kiganiro n'itangazamakuru cyahuzaga abahanzi batabiye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2026, kandi nawe yari umwe mu bari kwizitabira ibyo bitaramo, nubwo byarangiye abyikuyemo kubera uburwayi.

Kevin Kade nyuma y'amezi 4 agaragara cyane muri Amerika, yavuze ku bijyanye no k photo

Icyo gihe Kevin Kade yagaragaye mu mashusho ari kumwe na Element muri Amerika, nibyo byatumye abantu batangira gutekerezako nawe yaba agiye gutura muri Amerika nkuko mugenzi we Element yari yabitangaje ko ari gushaka ibyangombwa bimufasha gutura muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Gusa Kevin Kade yabishyizeho umucyo.

Kevin Kade yavuze ku cyemeze cyo gutura muri Amerika cyangwa kuguma mu Rwanda. Mu kiganiriro yagiranye na Televiziyo Rwanda (RTV), yavuze ko isi ari iy'abantu bose, aho Umunyamerika ashobora gutura mu Rwanda ndetse n'Umunyarwanda nawe agatura muri America. Gusa yirinze kuvuga byinshi ku bijyanye n'amakuri amaze iminsi avugwa ko ashobora kuba yarimukiye muri Amerika.

Kevin Kade nyuma y'amezi 4 agaragara cyane muri Amerika, yavuze ku bijyanye no k photo

Uyu muhanzi, yavuze ko agiye kujya amara igihe kinini ku mugabane w'Amerika, ariko azajya abisaranganya no kuza mu Rwanda, gusa ngo ho azajya ahamara umwanya muto ugereranyije n'uwo azajya amara muri Amerika. Kevin Kade Yakomeje avuga ko ko ntamwanzuro yari yafata uhamye wo kuva mu Rwanda burundi, yagize ati "ngo mvuge ngo ngiye kuba hano, ariko uko bigaragara ubu hano nzajya mpamara igihe kinini, ku buryo abakunzi banjye batazambura. Gusa nzajya ngira igihe runaka buri mwaka nze i Kigali, mu buryo bwo gushyira ibintu ku murongo bijyanye n’akazi kanjye.” Yakomeje avuga ko hari uburyo azajya akoresha mu guhuza ibikorwa bye, ku buryo imibereho ye izaba ishingiye ku kuba muri ibi bihugu byombi, haba mu Rwanda cyangwa muri Amerika. Ntabwo ari muri Amerika gusa Kevin Kade azajya akorera, kuko ngo agiye kwagura ibikorwa bye, ku buryo azajya akorera ibikorwa bye mu bihugu bya Amerika, Canada, Mexico ndetse n’u Rwanda byose hamwe, gusa ntiyigeze avuga ko yimukiye muri Amerika burundu, ahubwo ko 50% azajya aba ari mu Rwanda, indi 50 % akaba ari mu bihugu byo hanze."

Kevin Kade muri iyi minsi afite indirimbo igezweho yitwa "So Close", ni indirimbo yakorewe na Element bamaze igihe bari kumwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Muri Amerika yanahuriyeyo na n'umuhanzi Meddy wimukiyeyo kuva muri 2010.

Kevin Kade nyuma y'amezi 4 agaragara cyane muri Amerika, yavuze ku bijyanye no k photo
Kevin Kade nyuma y'amezi 4 agaragara cyane muri Amerika, yavuze ku bijyanye no k photo