Kendo Music yiteguye kwagura umuziki we muri Afurika y’Iburasirazuba
Umuhanzi Kendo Music, uri mu rugendo rwo kwagura izina rye mu muziki nyarwanda, yavuze ku rugendo rwe rwa muzika, ibikorwa bishya ari gukora ndetse n’intego afite zo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Kendo ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi ndetse n'umubyinnyi. Avuga ko urugendo rwe mu muziki rwatangiye arimo no kwiga kandi akomeza no guteza imbere impano ye, kugeza ubwo atangiye gukora no gukorana n’abandi bahanzi n’amatsinda mu mishinga itandukanye.

Mu bikorwa yakoze harimo indirimbo nka “Tabasamu,” “Wimbaza” yakoranye na DJ Pius, “Ibanga” yakoranye na BFPG na Shania, “4U” yakoranye na Chris Hat, “Marriage” ndetse na “Ntuzibagirwe” yakoranye na Wyse Tz wo muri Tanzania, hamwe n’izindi nyinshi.
Kendo akora Afro-Pop, R&B na Afro-Fusion Kendo avuga ko yibanda cyane ku njyana za Afro-Pop, R&B na Afro-Fusion, akazivanga mu buryo bumufasha gukora umuziki ufite umwimerere, emotion ndetse n’ubutumwa. Afite igikorwa gishya yise “NiwongeraGukunda,” indirimbo yakoranye na Bright Future Performing Group (BFPG), itsinda asigaye abarizwamo.
Kendo avuga ko iyi ndirimbo ikiri nshya kuko yari imaze iminsi itanu gusa isohotse, ariko akaba ari kwishimira uburyo abakunzi b’umuziki bakomeje kuyakira.
Usibye kuba umuhanzi muri BFPG, afite n’inshingano nka Talent Director, aho agira uruhare mu guteza imbere no gufasha impano z’abagize iri tsinda.
Kendo yashimiye The Ben ku nkunga n’ishusho y’icyizere

Mu rugendo rwe, Kendo yagaragaje ko gushyigikirwa n’abahanzi bamaze kubaka amazina mu muziki ari ingenzi ku bahanzi bakizamuka
Mu minsi ishize, Kendo na bagenzi be muri BFPG Foundation bagize amahirwe yo gusurwa na The Ben, mu rwego rwo kubashyigikira no gukomeza guteza imbere impano bafite.
Kendo abona inkunga nk’iyi nk’umwihariko ushobora gutera umuhanzi ukizamuka imbaraga zo gukomeza gukora no kwizera ubushobozi bwe. Yagaragaje ko inzozi z’umuhanzi zikenera ijwi rimutera imbaraga, kandi ko kubona abantu bafite ubunararibonye bamushyigikira bishobora kumufasha gukomeza gutera imbere.

BFPG Foundation iteza imbere impano z’urubyiruko
Kendo yavuze ko ibikorwa bya BFPG Foundation bitagarukira ku muziki gusa. Iyi foundation ifasha guteza imbere urubyiruko rufite impano zitandukanye zirimo kuririmba, modern dance, traditional dance n’izindi.
Muri gahunda zayo harimo n’ishuri riherereye mu Karere ka Ruhango, aho abana n’urubyiruko bafite impano bahabwa umwanya wo kuziteza imbere.
BFPG imaze kandi kugira uruhare mu mishinga y’indirimbo zitandukanye, harimo “Ibanga” yakoranywe na Shania ndetse na “Umutima.” Kendo avuga ko intego ari ugukomeza kubaka urubyiruko rufite impano no kurufasha kubona amahirwe yo kuzibyaza umusaruro. Afite gahunda yo gukomeza gusohora indirimbo nshya, gukora amashusho meza no gukorana n’abandi bahanzi.
Mu ntego ze harimo no kugeza umuziki we muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yayo, mu gihe akomeza kuzamura ireme ry’ibikorwa bye no kugera ku bantu benshi.
Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira, cyane cyane bumva kandi bagasangiza abandi indirimbo ye nshya “NiwongeraGukunda,” ndetse bagakomeza gukurikirana ibikorwa bya Kendo na BFPG. Ati "Urwo rugendo ntarukora wenyine, ahubwo ari urugendo asangiye n’abakunzi be."
Reba indirimbo nshya ya Kendo Music Yitwa "Niwongera gukunda"