Justin Bieber yizihije isabukuru y'imyaka 8 ishize abana n'umugore we, amutura indirimbo ya Shaggy.
Hashize imyaka 8 umuhanzi Justin Bieber asezeranye mu mategeko n'umugore we Hailey Bieber, uyu munyamiderikazi yakoze ubukwe na Justin Bieber tariki 13 Nzeri 2018. Ku cyumweru tariki 13 Nzeri 2026, Justin Bieber yasangije amafoto abamukurikira kuri Instagram ye, yamugaragazaga ari kumwe n'umugore we Hailey Bieber, bari gukina umukino uzwi nka Biyari. Kuri ayo mafoto yarengejeho amagambo agira yumvikanisha ko imyaka umunani irashize ariko n'indi itabarika izashira, anifuriza isabukuru nziza y'ubukwe bwabo umugore we.

Kuri ayo mafoto yakoreshejeho indirimbo yamenyekanye cyane y'umuhanzi Shaggy, yitwa "Angel", ifite amagambo y'urukundo, aho uyu Shaggy mu ijwi rye riremereye aba aririmba abwira umukobwa ko ari umukunzi we kandi ko ari marayika we.

Justine Bieber w'imyaka 32 n'umugore ufite imyaka 29, mu myaka umunani bamaranye, babyaranye umwana umwe w'umuhungu, witwa Jack Blues, ubu afite imyaka ibiri.

Justin Bieber yatangiye gukundana n'umugore we guhera 2014 ubwo yatandukanaga na Selena Gomez bahoze bakundana mu buto bwaho. Justin Bieber yagiye yageze nyuma ashwana na n'umugore we Hailey Bieber, bongera kwiyunga muri 2018 hashize igihe gito Justin Bieber avugwaho gusubirana na Selena Gomez bahoze bakundana.
Kuva 2018 Justine Bieber n'umugore we Hailey Bieber, bakomeje kubana no kurangwa n'ibikorwa by'urukundo bitandukanye, nko gusohokana, kugaragara mu mashusho bari kumwe no gushyirana ku mbuga nkoranyambaga zabo umwe avuga ko akunda undi, ibi nibyo bilyemeje neza ko Justin Bieber yamaze gutandukana na Selena Gomez Burundi, bagiranye umubano wamamaye.
