Juno Kizigenza na Shemi basohoye indirimbo ya gatatu bakoranye
Juno kizigenza yakoranye indirimbo na Shemi bise "Dawa" yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026. Ni indirimbo yahawe izina ryo mu rurimi rw'igiswayiri "Dawa" risobanura "umuti". Iri jambo "Dawa" rikunze gukoreshwa n'urubyiruko cyane mu bizwi nka Slang cyangwa ururimi rw'imihanda, umwe abwira mugenzi we ati: "Nkorera dawa" ashatse kumubwira ngo mfasha cyangwa [nkorera umuti], amusaba kumukemurira ikibazo afite.

Shemi na Juno bamaze gukorana indirimbo eshatu harimo "Peace Of Mind" basubiranyemo (remix) nyuma yo gukorwa na Shemi wenyine. Iyi ndirimbo bayisubiyemo muri Gashyantare 2024 tariki 17, imaze kurebwa n'abantu bagera ku bihumbi magana atanu ku muyoboro wa YouTube.
Tariki 17 Gashyantare 2024 bongeye gukorana indirimbo yitwa "Fine", imaze kurebwa n'abantu bagera kuri miriyoni ebyiri na magana atatu ku muyoboro wa YouTube. Bivuze ko indirimbo bashyize hanze kuri uyu munsi yabaye iya gatatu bakoranye, ibi bigaragaza umubano n'ubufatanye biri hagati yaba bahanzi.
Shemi yamenyekanye cyane mu gihugu hose abikesheje indirimbo yitwa "Peace of Mind" imaze kurebwa na miriyoni ebyiri na magana atanu, indirimbo yaherukaga kugaragaramo yitwa "Money&Car" ya Dj Junio bakoranye na Diez Dola, ndetse n'iyo aherutse gukorwa igakundwa n'abatari bake yise "Nzabikora" imaze kureba na miriyoni imwe n'igice mu mezi arindwi imaze igiye hanze.
Juno we indirimbo yaherukaga gusohora yitwa "Ntaribi" yasohotse muri uyu mwaka tariki 17 Nyakanga, imaze kurebwa na miriyoni imwe n'ibihumbi ijana kuri YouTube.