Joshua Baraka ashaka guhuriza Jose Chameleon, Bebe Cool na Bobi Wine mu ndirimbo imwe, ibintu bifatwa nk'ibidashoboka mu muziki wa Uganda.
Umuhanzi uri mu bagezweho mu gihugu cya Uganda, Joshua Baraka, yatunguranye avuga ko yifuza ko abahanzi batatu b'abanyabigwi mu muziki wa Uganda, barimo Dr Jose Chameleon, Bebe Cool na Bobi Wine bakorana indirimbo.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ko icyifuzo cye aruguhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu muziki wa Uganda kuko yizeye ko abo bahanzi batatu bakora indirimbo idasanzwe naramutse bahuje imbaraga. Ibi byatunguye benshi kuko aba bahanzi ntabwo bacana uwaka kuva kera, bitewe nuko bose basa nabatangiriye umuziki mu gihe kimwe, bikaba byaratumye bahora bahanganye.

Indirimbo yabo bose byagorana ko ikorwa kuko ubu basa nabamaze kujya mu mpande zitandukanye z'ubuzima, kandi buri ruhande umwe ariho ntabwo rwahuza n'urundi. Nka Jose Chameleon na Bobi Wine biragoye ko bahura ngo bakoranye umushinga w'indirimbo kuko bari ku mpande zitandukanye za politike.

Kuva Bobi Wine yakwinjiye mu bya politike, agatangira kunenga ubuyobozi bwa Perezida wa Uganda Museveni, yahise agira abanzi benshi n'abahanzi bari bashigikiye ishyaka riri ku butegetsi. Mu batarabyishimiye harimo na Dr Jose Chameleon uri ku ruhande rwa Perezida Yuweri Kaguta Museveni.

Kuba Bebe Cool yakorana indirimbo na Bobi Wine we bishobora gukunda cyangwa Chameleon, kuko Bebe Cool yakoranye indirimbo na buri umwe mu myaka yatambutse. Bivuze ko Bebe Cool agize igitekerezo cyo gukora indirimbo irimo Jose Chameleon na Bobi Wine ashobora kuba yabahuza nubwo bigoye.

Joshua Baraka wifuza kubona indirimbo yaba banyabigwi, yanavuze ko byaba byiza banateguye igitaramo, kuko ngo cyakwitabirwa n'abantu benshi cyane bitewe n'abakunzi bafite mu gihugu hose. Yongeyeho ko ibyo babikorera umuziki wa Uganda n'urukundo abafana babo babafitiye, bakirengagiza ibyo napfa.

Mu minsi ishize uyu muhanzi Joshua Baraka yosohoye indirimbo "What Do I Know", avugamo abahanzi bakomeye babayeho cyane cyane bo muri Uganda, harimo n'itsinda rya Goodlife ryari rigizwe na Weasal ndetse na Radio mbere yuko yitaba Imana. Joshua Baraka yamenyekanye mu ndirimbo nka Nana, Wrong Places niyo aherutse gusohora iri mu zikunzwe yitwa "Yoyo".
