Joseph Kabila Yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Rishya AFC/M23
Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagizwe umuyobozi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro rishya ririmo abayobozi bakuru b’ihuriro rya AFC/M23.
Ibi byerekana intambwe nshya mu mikoranire ye n’uruhande ruhanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.Muri iri huriro, Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki bahawe inshingano zo kuba abayobozi bungirije ba Kabila. Gen. Sultani Makenga, uyobora igisirikare cya M23 kizwi nka ARC, we yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iri huriro.
Itangazwa ry’izi nshingano rije nyuma y’ijambo Kabila yagejeje ku Banye-Congo ku wa 9 Ukwakira 2026, aho yanenze bikomeye imiyoborere ya Tshisekedi, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano, intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu n’uburyo ubutegetsi buriho bushaka gukemura ibibazo bya politiki.
Muri iryo jambo, Kabila yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi gukomeza intambara buhanganyemo na AFC/M23, kandi budafite ubushake cyangwa ubushobozi buhagije bwo kuyitsinda.Yavuze ko kuva Tshisekedi afashe ubutegetsi muri Mutarama 2019, ingabo za Leta ya RDC, FARDC, zakomeje guhura n’ihungabana ku rugamba, ariko ubutegetsi bugahitamo gukomeza imirwano.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’umutekano, nubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakomeje gutsindwa inshuro nyinshi ku rugamba kuva ubutegetsi buriho bwafata inshingano zo kuziyobora, bwahisemo gukomeza intambara ku mpamvu za politiki, kandi biragaragara ko budafite ubushake cyangwa ubushobozi bwo kuyitsinda.”
Uyu wahoze ayobora RDC yanenze kandi uburyo ubutegetsi buriho bwitwara ku bibazo by’umutekano, avuga ko gukomeza intambara bidashobora kuba igisubizo gihagije ku bibazo byugarije igihugu.
Mu byo yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi harimo kutubahiriza agahenge kashyiriweho umukono i Doha, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ndetse no kwanga ibiganiro by’igihugu byahuza impande zitandukanye kugira ngo hashakwe umuti urambye w’ibibazo bya politiki n’umutekano.
Kabila yavuze kandi ko ibyifuzo n’inama yatanze mu ijambo ryo ku wa 23 Gicurasi 2025 byirengagijwe, agaragaza ko kuva icyo gihe ibibazo bya RDC byakomeje gukomera aho kubona ibisubizo bifatika.
Yashimangiye ko igihugu kiri mu bihe bikomeye, anavuga ko ateganya gukomeza kugeza ku Banye-Congo ibitekerezo bye ku ngamba bakwiye gufatanya gushyira mu bikorwa mu masaha, iminsi n’ibyumweru bizakurikiraho kugira ngo hashakwe ibisubizo ku bibazo igihugu gihanganye na byo.
Ibi bibaye mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku mutekano w’igihugu, aho ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guhangana, bigateza ingaruka ku baturage.
Kugirwa umuyobozi wa FRN kwa Kabila, agakurikirwa n’abayobozi bakuru ba AFC/M23 mu myanya y’ubuyobozi bw’iri huriro, bishyira ku mugaragaro imiterere y’ubuyobozi bwaryo n’uruhare rw’abo bayobozi. Icyakora, ibisobanuro birambuye ku ntego, imikorere n’ingamba z’igihe kirekire z’iri huriro ntibiragaragazwa muri aya makuru.