Jonathan Bacogoza wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel agarukanye indirimbo nshya 'Yangiriye Neza'

Manzi Daniel · Amakuru · 26 August 2026

Jonathan Bacogoza wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel agarukanye indirimbo nshya 'Yangiriye Neza'

Jonathan Bacogoza yagarutse mu muziki n’indirimbo “Yangiriye Neza” Umuhanzi w’umuziki wa Gospel, Jonathan Bacogoza, yagarutse byeruye mu ruhando rwa muzika agaruwe n’indirimbo nshya yise “Yangiriye Neza” iri bujye hanze kuri uyu wa Gatatu. Iyi ndirimbo irasohoka uyu munsi ku wa 26 Kanama 2026, nyuma y’umwaka yari amaze adasohora indirimbo nshya. Avuga ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bw’ishimwe no kwizera Imana, kandi ko ishingiye ku rugendo rwe n’ibyo yagiye anyuramo. Jonathan Bacogoza, usanzwe azwi mu ndirimbo zirimo “Hejuru”, “Ni We”, “Inzira y’Ukuri” ndetse na “Nous Sommes Plein de Joie” yakoranye na Nana Tania, avuga ko “Yangiriye Neza” itandukanye n’izindi yakoze kuko ari indirimbo ikubiyemo ubuhamya bwinshi n’amarangamutima nyakuri. “Yangiriye Neza” ni indirimbo y’ishimwe no kwizera Imana Jonathan Bacogoza avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugufasha abantu kubona ibyiza Imana yabakoreye, aho kwibanda gusa ku bibazo cyangwa ku byo batarageraho. Aganira na Paradise mu minsi ishize, Bacogoza Jonathan yagize ati: “‘Yangiriye Neza’ ni indirimbo nshaka kugeza ku bantu ubutumwa bw’ishimwe n’ukwizera Imana. Nshaka kwibutsa umuntu wese uzayumva ko nubwo ubuzima bushobora kugira ibihe bikomeye, Imana ikomeza kutubera umubyeyi mwiza kandi ikatugirira neza.” Akomeza avuga ko iyi ndirimbo ivuga ku byo umuntu yanyuzemo, ku byo Imana yamukoreye ndetse no ku mutima wuzuye gushimira. Ati: “Ni indirimbo ivuga ku byo umuntu yanyuzemo, ku byo Imana yamukoreye, no ku mutima wuzuye gushimira. Ubutumwa bwayo ni ukutareba gusa ibibazo cyangwa ibyo tutarabona, ahubwo tukamenya no gushimira Imana ku byo yadukoreye no ku byo ikomeje kudukorera.” Urugendo rw’ubuzima rwamuhaye igitekerezo cy’indirimbo Jonathan avuga ko icyamuteye gukora “Yangiriye Neza” ari ugutekereza ku rugendo rw’ubuzima ndetse n’uburyo Imana iherekeza umuntu mu byiciro bitandukanye. Ati: “Ikintu cyanteye gukora ‘Yangiriye Neza’ ni ugutekereza ku rugendo rw’ubuzima n’uburyo Imana igenda iherekeza umuntu muri buri cyiciro. Hari ibintu umuntu anyuramo akabona ko iyo ataba ari ubuntu bw’Imana, atari kugera aho ageze.” Avuga ko ikindi kidasanzwe kuri iyi ndirimbo ari uko ishingiye cyane ku buhamya n’amarangamutima y’ukuri. Ati: “Igitandukanya iyi ndirimbo n’izindi nakoze mbere ni uko ari indirimbo ifite ubuhamya bwinshi kandi ikomoka ku marangamutima nyakuri. Ni indirimbo nshaka ko umuntu atumva amajwi n’umuziki gusa, ahubwo akumva n’ubutumwa buri inyuma yayo, akibona muri bwo kandi akagira impamvu yo gushimira Imana.” Gutegura “Yangiriye Neza” byasabye igihe no kwihangana Nubwo indirimbo igiye kugera ku bantu, Jonathan avuga ko urugendo rwo kuyitegura rutari rworoshye, kuko gukora indirimbo nziza bitarangirira muri studio. Ati: “Mu gutegura iyi ndirimbo, hari ibintu byinshi byasabye kwihangana, igihe n’imbaraga. Kuko gukora indirimbo ntabwo ari ukujya muri studio ukaririmba gusa; bisaba gutegura ubutumwa, umuziki, recording, mixing, mastering ndetse no kuyitegura kugira ngo igere ku bantu mu buryo bwiza.” Avuga ko kimwe mu byamugoye ari uguhuza uyu mushinga n’ubuzima busanzwe, umurimo ndetse n’izindi nshingano afite. Ati: “Ikindi cyari ingorabahizi ni uguhuza ibikorwa by’ubuzima busanzwe, umurimo n’izindi nshingano mfite, ariko nkomeza kubona umwanya uhagije wo kwita kuri uyu mushinga.” Ntiyashakaga kwihutisha indirimbo Jonathan avuga ko nubwo hari ibibazo byabaye mu rugendo rwo gutegura iyi ndirimbo, atifuzaga kuyihutisha. Mu magambo ye yagize ati: “Ariko nubwo hari ibigeragezo, sinashakaga kuwihutisha. Nashakaga ko isohoka ari indirimbo nishimira kandi nshobora guhagararaho.” Kuri we, kuba “Yangiriye Neza” igiye gusohoka ni umusaruro w’urugendo rwatwaye igihe, gusenga no gukorana n’abantu batandukanye. Ati: “Ni yo mpamvu kuba igiye gusohoka kuri uyu wa Gatatu ari ibintu by’ingenzi cyane kuri njye, kuko numva ari umusaruro w’igihe, kwihangana, gusenga no gukorana n’abantu batandukanye bagize uruhare muri uyu mushinga.” Yasabye abafana kugira uruhare mu kuyimenyekanisha Jonathan Bacogoza yasabye abafana be kuzagira uruhare mu kumenyekanisha iyi ndirimbo nshya, cyane cyane bayumva, bakayisangiza abandi ndetse bakayiganiraho. Yagize ati: “Icya mbere nabasaba ni ukumva indirimbo no kuyakira n’umutima mwiza. Nabasaba kandi kuyisangiza inshuti n’abavandimwe, kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga, kuyireba kuri YouTube no kuyisangiza abandi.” Avuga ko inkunga y’umufana idakwiriye kugarukira ku kumva indirimbo gusa, ahubwo ko ikwiriye no kugaragara mu buryo bwo kuyisangiza abandi no gutanga ibitekerezo byubaka. Yashimiye abafana be uruhare bagize mu rugendo rwe rwa muzika, avuga ko umushinga mushya yifuza ko utaba uwe gusa. Yamaze hafi umwaka adasohora indirimbo nshya Jonathan Bacogoza yari amaze hafi umwaka nta ndirimbo nshya asohora, mu gihe hagati ya 2024 na 2025 yari yashyize kuri YouTube indirimbo enye, ari na zo zonyine yari afiteho. Avuga ko icyo gihe atari yahagaritse umuziki, ahubwo ko yakoresheje uwo mwanya mu gutekereza ku cyerekezo cy’umuziki we no gutegura indi mishinga. Yemera ko kuba yarasohoye indirimbo enye mu 2024 no mu 2025, hanyuma akamara umwaka adasohora indi, ari impinduka, ariko ntabona ko ari ikibazo ku rugendo rwe rwa muzika. Ati: “Ni byo koko mu 2024 no mu 2025 nari nasohoye indirimbo enye kuri YouTube, bityo kuba naramaze umwaka ntasohora indi ni impinduka. Ariko sinshaka ko abantu babibona nk’ikintu kibi.” Akomeza agira ati: “Rimwe na rimwe umuhanzi aba akeneye gufata umwanya wo gutegura neza ibyo agiye kugeza ku bantu aho gusohora indirimbo nyinshi gusa.” Yizeye ko “Yangiriye Neza” izaba intangiriro nziza Jonathan yavuze ko: “Nizeye ko ‘Yangiriye Neza’ izaba intangiriro nziza yo kugaruka mu muziki. Kuba maze igihe ntasohora indirimbo bishobora gutuma abafana n’abandi bakunzi b’umuziki barushaho kugira amatsiko yo kumva icyo nateguye.” Yongeraho ko icy’ingenzi kuri we atari igihe yamaze adasohora, ahubwo ari uko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugera ku bantu. Hari indi mishinga iri gutegurwa Ku bijyanye n’ibindi bikorwa bye nyuma ya “Yangiriye Neza”, Jonathan Bacogoza yavuze ko iyi ndirimbo atari iherezo ry’umuziki we, ahubwo ko ari intangiriro y’ikindi cyiciro. Nubwo atatangaje byinshi ku mishinga izakurikiraho, yavuze ko hari ibikorwa biri gutegurwa kandi ko abafana bakwiriye gukomeza gukurikirana ibikorwa bye. Ati: “Sinshaka gutangaza byinshi mbere y’igihe, ariko hari ibindi bikorwa biri gutegurwa. Icyo navuga ni uko abafana bakomeza kunshyigikira kandi bagakomeza gukurikira ibikorwa byanjye, kuko hari byinshi byiza biri imbere.” Jonathan Bacogoza azwi mu ndirimbo zitandukanye Jonathan Bacogoza asanzwe azwi mu ndirimbo ze zirimo “Hejuru”, “Ni We”, “Inzira y’Ukuri” ndetse na “Nous Sommes Plein de Joie” yakoranye na Nana Tania. “Yangiriye Neza” ni wo mushinga mushya ahanze amasoho, nyuma y’igihe amaze adasohora indirimbo.