Jesús de Miguel: yapfuye afite imyaka 30 nyuma yo kugongana n’umunyezamu
Umupira w’amaguru muri Espagne uri mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umukinnyi Jesús de Miguel Alameda, witabye Imana afite imyaka 30, nyuma yo kugira imvune zikomeye mu mpanuka yabereye mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, ubwo ikipe ya CD Tenerife yakinaga na FC Andorra kuri Stade ya Heliodoro Rodríguez López. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, ariko urangwa n’impanuka yakurikiyeho urupfu rw’uyu mukinnyi. Mu minota ya nyuma y’inyongera y’umukino, De Miguel yagonganye n’umunyezamu wa FC Andorra, Jesús Owono, wari uvuye mu izamu agiye gukuraho umupira. Mu guhatanira kuwugeraho, Owono yakubise ivi mu gatuza ka De Miguel, bombi bagwa hasi Ariko Miguel agwa nabi afite n’umubabaro wa rya vi yatewe na Owono. De Miguel yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze n’abaganga bari kuri stade, nyuma ajyanwa mu bitaro bya Nuestra Señora de Candelaria n’imodoka y’imbangukiragutabara. Mu bitaro, abaganga basanze ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’uko umutima uhagaze. Yahise ahabwa ubutabazi bwihuse, umutima wongera gukora, ariko ashyirwa mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane (ICU). Mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo, ubuzima bwe bwakomeje kuzamba, cyane cyane ku bijyanye n’imikorere y’ubwonko. Saa mbiri za mu gitondo (08:00) ku isaha yo muri Espagne, ni bwo yaje kwitaba Imana. CD Tenerife yemeje urupfu rwe Ikipe ya CD Tenerife yari asanzwe akinira yemeje inkuru y’urupfu rwe, igaragaza agahinda gakomeye yatewe no kubura uyu mukinnyi. Mu butumwa yashyize ahagaragara, yagize iti: “Nta magambo yahumuriza, nta n’ikintu na kimwe cyagabanya agahinda gakomeye dufite. Turi kumwe n’umuryango we wabuze uwe, inshuti ze ndetse n’abafana bose ba Tenerife bari mu gahinda uyu munsi.” Umuryango wa nyakwigendera na wo wasabye abantu kubaha ubuzima bwite bwawo muri ibi bihe bikomeye. Imikino imwe yasubitswe mu rwego rwo kumwibuka Urupfu rwa Jesús de Miguel rwababaje amakipe atandukanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Espagne. Ikipe ya FC Andorra na yo yihanganishije umuryango we, bagenzi be bakinana ndetse n’ikipe ya CD Tenerife. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (RFEF) ryatangaje ko imikino imwe yari iteganyijwe ku wa Kabiri mu marushanwa ya Copa del Rey na Copa de la Reina yasubitswe mu rwego rwo kumwubaha. Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akamaro k’umutekano w’abakinnyi mu kibuga, ubutabazi bwihuse ndetse no kuba ibikoresho by’ubuvuzi bigomba kuba bihari mu gihe habaye impanuka zikomeye mu mikino. Jesús de Miguel yari umukinnyi wa CD Tenerife, ikipe yari yaragezemo mu 2025 avuye muri CD Castellón. Urupfu rwe afite imyaka 30 rusize agahinda mu muryango we, bagenzi be bakinana n’abakunzi b’umupira w’amaguru.