Jeremy Jacquet akomeje gutangaza Zidane na Liverpool

Uwubuntu Michel · Imikino · 3 October 2026

Jeremy Jacquet akomeje gutangaza Zidane na Liverpool

Jacquet yatangiye neza cyane ubuzima bwe bushya muri Liverpool ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, aho avuga ko ibintu biri kugenda birenze ibyo yari yiteze. Nyuma y’umukino u Bufaransa bunganyijemo na Italy igitego 1-1, Jacquet yabwiye abanyamakuru ko kubona amahirwe yo gukorana n’abakinnyi bakomeye b’u Bufaransa ari ibintu yishimiye cyane. Ati: “Ni byiza kurusha uko nabitekerezaga. Gutoza no gukorana n’aba bakinnyi bakomeye ni ibyishimo. Ndagerageza gukoresha neza buri mwanya mbona.” Zidane yamushimye bikomeye Nyuma y’umukino, Jacquet yamenyeshejwe ko umutoza mushya w’u Bufaransa, Zinedine Zidane, yari yamushimagije cyane. Zidane yavuze ko Jacquet yagaragaje ubushobozi bukomeye mu mukino, cyane cyane mu guhangana n’abakinnyi b’Ubwongereza bw’u Butaliyani no mu gukina asatira umupira. Ati: “Ni mwiza cyane. Ni mwiza cyane rwose. Ni intwari, ntabwo yatinyaga gusohoka kure. Yitwaye neza mu guhatanira imipira. Yongeye kwitwara neza.” Uyu wari umukino wa kabiri Jacquet yari akinnye mu ikipe nkuru y’u Bufaransa, nyuma yo gutangira neza umukino wa mbere batsinzemo u Bubiligi igitego 1-0. Imibare ye yatangaje Mu mukino na Italy, Jacquet yakoze interceptions ebyiri, clearances ebyiri na recoveries ebyiri, atsinda imipira ine mu manzamba ndetse atanga passes 80, 79 muri zo zigera kuri bagenzi be. Icyagaragaye cyane ni uburyo yakiniraga hejuru, akajya gusatira abakinnyi b’Italy kugira ngo abambure umupira hakiri kare. Jacquet yavuze ko ibyo atari icyemezo cye bwite gusa, ahubwo ko ari amabwiriza yahawe na Zidane. Ati: “Ni amabwiriza y’umutoza. Yansabye gukina nsatira cyane kandi ntareba inyuma. Nari nkurikije amabwiriza ye gusa.” Liverpool na yo iri kubona umusaruro Ntabwo ari mu Bufaransa gusa Jacquet ari kwigaragaza. No muri Liverpool, uyu musore yatangiye kwigarurira icyizere cy’umutoza Andoni Iraola. Yageze muri Liverpool mu mpeshyi avuye muri Rennes, mu igurwa ryitezwe kugera kuri miliyoni £55, ndetse ahita ahabwa amahirwe yo guhatanira umwanya mu mutima w’ubwugarizi. Kuva yatangira gukinira Liverpool, yagaragaje ko ashoboye guhangana n’umuvuduko w’umupira wo ku rwego rwo hejuru, nubwo yari amaze igihe gito cyane akina ku rwego rwa mbere. Umwaka ushize yari agitangira kubona umwanya uhoraho muri Rennes. Mbere yaho yari yarakinnye muri Clermont Foot 63 muri Ligue 2. Imvune ntizamubujije gutera imbere Jacquet na we yahuye n’imbogamizi, zirimo kuvunika urutugu muri Gashyantare ndetse n’imvune yo mu ivi yagize amaze kugera muri Liverpool, ikamubuza gukina imikino myinshi ya pre-season. Ariko amahirwe yo kubona umwanya mu ikipe ya Liverpool yaraje, cyane cyane nyuma y’uko Ibrahima Konaté yerekeje muri Real Madrid ndetse Joe Gomez akagira ikibazo cy’imvune muri pre-season. Jacquet yahise afata ayo mahirwe maze atangira kwerekana ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Liverpool mu gihe kiri imbere. Amarushanwa mu Bufaransa aracyakomeye Nubwo Zidane yamushimye, Jacquet aracyafite amarushanwa akomeye mu ikipe y’igihugu. Hari ba myugariro nka William Saliba, Ibrahima Konaté, Dayot Upamecano, Maxence Lacroix na Leny Yoro, bose bahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga. Gusa uburyo Jacquet yatangiye muri iyi mikino ya Nations League bushobora gutuma Zidane akomeza kumugirira icyizere. Jacquet we avuga ko atumva igitutu kinini. Ati: “Ndishimye. Ntabwo numva igitutu. Ndi gukina umupira wanjye gusa.” Kuri ubu, uyu musore w’imyaka 21 ari mu bakinnyi bakiri bato bari gutanga icyizere ku ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ndetse na Liverpool, kandi intangiriro ye muri uyu mwaka w’imikino yakiriwe neza n’abatoza be bombi. Waruziko? Waruziko Jacquet yari amaze gukina imikino 54 gusa ya shampiyona mu makipe ya Rennes na Clermont Foot 63 mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, ariko ubu akaba amaze guhabwa inshingano zikomeye muri Liverpool no mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.