Jay C yasohoye indirimbo nshya y'urukundo 'Kampani' yakoranye na Marina na Bull Dogg
Umuraperi Jay C Ambassador afatanyije na Marina ndetse na Bull Dogg bakoze indirimbo 'Kampani' igaruka ku mubano utaragenze neza hagati y'abantu babiri bakundanaga ariko nyuma bakaza gutandukana bakaba 'aba Ex'. Ku uyu wa Mbere, ni bwo Jay C Ambassador yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise "Kampani" yakoranye na Marina ndetse na Bull Dogg, ni indirimbo ifite ubutumwa bwiganjemo amagambo yicuza igihe umuntu amarana n'umukunzi bikarangira nabi. Jay C, umwaka ushyize yari yavuze ko hari indirimbo ari gutegura izaba irimo umuhanzi mugenzi we Bull Dogg, nyuma yuko yari yamukoresheje mu mashusho y'indirimbo "Oh Dieu", yasohotse taliki 9 Nzeri 2025. Iyi ndirimbo "Kampani" yakozwe na Eyoo Rush mu buryo bw'amajwi, anonosorwa na Bob Pro, amashusho yakozwe na Director Sixte na Cyacyana.