Izina ry’Imana ntirikwiye gukoreshwa mu gutsindishiriza urugomo - Papa Leo XIV

Uwubuntu Michel · Amakuru · 28 September 2026

Izina ry’Imana ntirikwiye gukoreshwa mu gutsindishiriza urugomo - Papa Leo XIV

Papa Leo ibi yabivugiye mu mujyi wa Metz mu Bufaransa, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abahagarariye amadini atandukanye ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rw’akazi muri iki gihugu.

Izina ry’Imana ntirikwiye gukoreshwa mu gutsindishiriza urugomo - Papa Leo XIV  photo

Papa Leo XIV yavuze ko ibiganiro hagati y’amadini bitagabanya umwimerere w’idini cyangwa ukwemera k’umuntu, ahubwo ko bifasha abantu kumenya no kubaha itandukaniro riri hagati yabo. Yagarutse ku murage wa Robert Schuman, umwe mu bantu bagize uruhare mu ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amushimira kuba yaraharaniraga ubumwe mu gihe hariho itandukaniro.

Papa yavuze ko abantu bafite ukwemera basangiye inshingano yo kugaragaza ko, nubwo hari imipaka n’itandukaniro, abantu bashobora guhura, kubaka ubucuti no gushaka amahoro. Yibukije kandi ubutumwa bwatanzwe na Papa Francis mu nyandiko ye Fratelli Tutti, aho yashimangiye akamaro k’ibiganiro hagati y’amadini mu kubaka ubucuti n’amahoro. Papa Leo XIV yavuze ko ibiganiro bitagomba gufatwa nk’ikintu gisenya umwimerere w’umuntu cyangwa idini rye, ahubwo ko ari uburyo bwo kwakira no kumva undi muntu ufite imyumvire itandukanye.

Yagize ati: “Gukoresha izina ry’Imana mu gutsindishiriza urugomo cyangwa gukandamiza ni ugutesha agaciro iryo zina.” Yongeyeho ko nta gikorwa gihonyora agaciro ka muntu gishobora kuvugwa ko cyatewe n’Imana. Papa kandi yasabye abayoboke b’amadini kugira uruhare mu kurengera ubuzima no kwita ku bantu bafite intege nke n’abatishoboye. Yavuze ko ubukungu cyangwa ibikorwa by’iterambere bidakwiye kuba byo byonyine bipimirwaho ubukomere bw’umuco w’igihugu, ahubwo ko hagomba kurebwa n’uburyo abantu barengera, bitaho kandi bubaha agaciro ka buri muntu. Mu gusoza, Papa Leo XIV yabwiye abahagarariye amadini bari bateraniye i Metz ko Kiliziya Gatolika ibona abantu bose bashaka ukuri, ibyiza n’ubwiza bafite umutima utaryarya nk’abo bafatanya urugendo mu gushaka amahoro n’ubumwe.