Iya make ni 90,000 Frw: Amatikie y'igitaramo cya King James muri Amerika ari kugurwa bikomeye
Mu gihe habura iminsi 6 ngo amatike y'igitaramo umuhanzi King James azakorera ahitwa ‘Celebrity Theatre’ i Phoenix muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Ugushyingo 2026, amatike yashyizwe hanze n'abari gutegura iki gitaramo bavuze ko ari kugurwa ku bwinshi kandi cyane ku buryo batari biteze, kuko ngo bsri basohoye amatike make yo gusuzuma uburyo buzakoreshwa mu kugura amatike y'iki gitaramo, ariko ngo abantu bayaguze nkaabagura amasuka.
Mu makuru yatanzwe numwe mu bari gutegura iki gitaramo cya King James witwa Ernesto Ugeziwe yavuze ko abantu batangiye kugura amatike ku bwinshi, agira inama abantu kugura amatike hakiri kare kugira ngo amatike atazabashiriraho, nk'uko byagenze ubwo uyu muhanzi yakoreraga igitaramo mu Rwanda ku wa 1 Kanama 2026, mu nyubako ya Bk Arena. Icyo gihe amatike yashyize mu gihe gito cyane igitaramo kibura amezi arenga abiri ngo kibe, birangira abantu babuze amatike. Byasabye ko King James ategura igitaramo cya 2 kugira ngo n'abatarabashije kugura ay'igitaramo cya mbere bazabashe kumubona mu gitaramo cya 2, cyabeye ku wa 2 Kanama 2026.

Abari gutegura iki gitaramo cya King James muri America, bavuze ko aho kizabera hakira abantu ibihumbi 3 kandi ko basohoye amatike agera ku gihumbi gusa abasa nabagerageza uko uburyo buzakoreshwa bumeze, bivuzeko hasigaye amatiki atarenze ibihumbi 3. Ernesto uri mu bari gutegura iki gitaramo cya King James yagize ati "Natwe ubwacu twatunguwe bikomeye, kuko amatike azajya hanze ku wa 29 Nzeri 2026. Twahisemo gushyira make ku isoko, ariko bari kuyagura ku bwinshi ku buryo butangaje. Byadutunguye twashyize amatike make ku isoko tumeze nk’abagerageza kureba niba urubuga ruri gukora,ariko uburyo bari kuyagura biteye ubwoba. Ugiye ku rubuga baguriraho amatike urabibona ko hari menshi yamaze kugurwa. Turagira inama abantu kuzagura hakiri kare amatike namara kujya hanze, kuko hano ho ntabwo bizakunda.”

Mu gitaramo King James aherutse gukorera mu Rwanda amatike yaguzwe mu gihe gito cyane, kandi amatike yose yari yihagazeho kuko Itike ya make (upper) yaguraga ibihumbi 15 Frw, mu gihe hari n'amatike agura ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw, ndetse n'ibihumbi 35 Frw. Ku bashaka ubwisanzure burushijeho, bari bateganyirijwe icyiciro cya VIP/CIP cyaguraga ibihumbi 60 Frw, cyahaye abafana amahirwe yo kureba igitaramo mu buryo bwihariye. Iki kigiye kubera muri America nacyo nicyo kwizihiza imyaka 20 uyu muhanzi amaze mu muziki, amatike yacyo nubwo ahenze ntabwo byabujije abakunzi buyumuhanzi kuyagura vuba vuba. Itike ihendutse izagurwa 62$, ni ukuvuga arenga ibihumbi 90 Frw, mu gihe indi igura 94$, arenga ibihumbi 130 Frw. Hari kandi itike ihenze kurusha izindi igura 115$, arenga ibihumbi 170 Frw.
