Itorero ry’Abashumba ba ADEPR ryatangijwe i Nkumba, ryibanda ku bumwe bw’Abanyarwanda

Felix Nyangezi · Amakuru · 6 October 2026

Itorero ry’Abashumba ba ADEPR ryatangijwe i Nkumba, ryibanda ku bumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Damascène Bizimana, yatangije Itorero ry’Abashumba b’Itorero ADEPR mu Rwanda, ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, rikazamara iminsi itandatu.

Iri Torero ryatangiye ku wa 5 Ukwakira 2026, rikazasozwa ku wa 10 Ukwakira 2026, rihuza abashumba 50 baturutse mu maparuwasi no mu Ntara zitandukanye za ADEPR mu Rwanda. Muri bo harimo abatozwa 38 n’abatoza 12.

Intego nyamukuru y’iri Torero ni ugufasha Abapasitori ba ADEPR kurushaho kugira uruhare mu kubaka Umunyarwanda ushoboye kubana n’abandi mu bumwe, ubudaheranwa no gukunda Igihugu.

Muri iyi gahunda, hazibandwa by’umwihariko kuri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA, hagamijwe kongerera Abapasitori ubumenyi ku bumwe bw’Abanyarwanda, amateka y’u Rwanda ndetse n’urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abitabiriye iri Torero kandi bazahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwabafasha gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye kandi rushingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda.

Iri Torero rije mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’amadini n’amatorero mu kwimakaza ubumwe, gukunda Igihugu no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane binyuze mu biganiro no mu burezi butangwa ku bayoboke bayo.