Ishi Kevin nyuma yo kumvisha inshuti, n'abahanzi bagenzi be indirimbo 10 zigize arubumu ye nshya "Trapish III", yahise ayisohora.
Uyu munsi umuraperi Ish Kevin yashyize hanze arubumu ye nshya yisE "Trapish III: Wine Some, Lose Some." Nyuma y'igikorwwa cyo kuyumvisha inshuti ze n'abahanzi bagenzi be, kugira ngo babanze bamwumvire uko imeze. Ni arubumu yari yarateguje abakunzi be tariki 9 Nzeri, avuga ko ari arubumu nziza izasohoka kuri uyu munsi tariki 18 Nzeri 2026. Imvugo ye yayigize impamo kuko indirimbo ziri kuri iyi arubumu yatangiye kuzishyiraho, zije zisanga izari zaramaze gusohoka ariko ziri mu zigize iyi arubumu.

Mu bahanzi bari baje kumva indirimbo za "Trapish III", harimo na Diez Dola. "Trapish III: Wine Some, Lose Some" ni album igizwe n'indirimbo icumi, eshanu muri zo yazikoze wenyinye, ibizwi nka "single track". Muri izo ndirimbo harimo: Abajeune yasohotse tariki 14 Kanama 2026. Iyi ndirimbo yanayigize ihagarariye izindi ibizwi nka (Intro). Mu zindi yakoze wenyine kuri iyi album harimo: Love & Hated, Greatness, Aura, Chat Chat yasohotse 2025 Ugushyingo tariki 28. Izindi ndirimbo eshanu yakoranye n'abandi bahanzi harimo: Back 2 Back yakoranye na Buruklyn Boyz, Question yasohotse tariki 21 Gicurasi 2026, yakoranye na Kenny Sol.
Indirimbo yitwa "Ndabaga" yo yayikoranye n'abahanzi 4, harimo: Logan Joe, Pro Zed bakoranye indirimbo yitwa "King Kong" muri 2021, ni indirimbo yakunzwe cyane n'urubyiruko. Abandi bari mu ndirimbo "Ndabaga" ni OG2Tone na Bibiboi. Indirimbo yise "Body" yo yayikoranye na Ririmba, iyitwa "Best Friend" yo yayikoranye na Njerae, yasohotse tariki 5 Nzeri 2025. Iyi album "Trapish III" Ish Kevin yavuze ko ubutumwa burimo bugaruka ku rugendo rwe rwa muzika, ingorane yahuriyemo nazo n'ibindi.

Ku wa 29 Kanama 2026, Ish Kevin yataramiye abitabiriye igitaramo cya "Diamond Platnumz Experience" cyabereye mu mare bo ya Bk Arena. Muri iki gitaramo yahuriyemo n'abandi bahanzi nyarwanda nka: Nel Ngabo, Dj Marnoud, na Bruce Melody. Iki gitaramo cyanitabiriwe n'umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz, wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo.

Trapish III, ije ikurikiye iyo yakoze muri 2022 yitwa "Trapish II". Ish Kevin yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa "Amakosi" yasohotse muri 2021 tariki 13 Gicurasi. Iyi ndirimbo yakunzwe n'abantu benshi cyane cyane urubyiruko, bitewe nuko injyana ya trapish yarigezweho muri iyo minsi kurusha izindi.

