Isengesho "Hail Satan" Ryatangije Inama y’Umujyi Ryateje Impaka muri Amerika
Inama y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Ottumwa, muri Leta ya Iowa muri Amerika, yatangiye mu buryo butari busanzwe nyuma y’uko uwari usanzwe ari umwe mu bajyanama b’uyu mujyi atanze isengesho ririmo amagambo yerekezwa kuri Satani, bikurikirwa n’impaka zikomeye mu cyumba cy’inama.
Matthew Dalbey, utuye muri Ottumwa akaba yarigeze kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’uyu mujyi, ni we watanze iryo sengesho mu ntangiriro z’inama yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026.
Dalbey yatangiye isengesho rye asaba abari aho guhaguruka niba babyifuza, maze aritangiza amagambo agira ati “Dear dark father”, mbere yo gukomeza asaba abitabiriye kurenga ku nyigisho z’icyo yise imyemerere ishingiye ku bwoba no kwakira icyo yise “impulse ya Lucifer” yo kurya ku giti cy’ubumenyi.
Iryo sengesho ryaje kurangizwa n’amagambo agira ati “It is done. Hail Satan”, bisobanuye ngo “Birarangiye. Harasingizwa Satani.”
Nyuma y’iryo sengesho, inama yakomeje gahunda yayo isanzwe, baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Amerika ndetse hakorwa n’ibindi bikorwa biteganywa mbere yo gutangira ibigomba kuganirwaho.
Icyakora, nyuma y’indirimbo yubahiriza igihugu, Rick Bick, umupasiteri wo mu itorero rya New Life Center wari witabiriye iyo nama, yahise ahaguruka agaragaza ko atemeranya n’ibyari bimaze kuvugwa.Bick yasabye abayobozi b’umujyi guhita basubiza inyuma icyo yise “umuvumo” wari umaze gushyirwa kuri uwo mujyi.
Yavuze ko amagambo nka “Hail Satan” na “Hail dark god” atagomba kwakirwa muri iyo nama, asaba ko habaho igikorwa cyo kuyasubiza inyuma.
Umwe mu bajyanama, Cara Galloway, yasabye ko icyo kibazo kitahita gihinduka ikiganiro cy’inama kuko, nk’uko yabivuze, igihe cyo gutanga ibitekerezo by’abaturage cyari kitaragera.
Bick we yakomeje gusaba ko iki kibazo gikemurwa ako kanya, avuga ko atari ikibazo cyagombaga gutegereza kurangira kw’inama.
Mu rwego rwo gutuza ibintu no gukomeza inama, Mayor wa Ottumwa, Benjamin Foote, yahise ategeka ko habaho amasegonda 30 yo guceceka.
Foote yavuze ko abantu bashobora gukoresha uwo mwanya mu gutekereza ku byo bashaka gutekerezaho, mbere y’uko inama isubira kuri gahunda yayo.
Ibi byabaye nyuma y’uko Bick asabye ko habaho igikorwa cyo gusubiza inyuma ibyo yise umuvumo, mu gihe Galloway yashakaga ko inama ikomeza gahunda yari yateganyijwe.
Ibyabaye byongeye kuzamura impaka ku mabwiriza y’Umujyi wa Ottumwa agenga uburyo inama z’Inama Njyanama zitangizwa n’isengesho cyangwa ubutumwa bwo gutekereza.
Muri Mutarama 2026, uyu mujyi wemeje amabwiriza ateganya ko umuntu wese utuye muri Ottumwa ashobora gusaba gutanga isengesho cyangwa ubutumwa bwo gutekereza mbere y’inama, kandi ko umujyi udakwiye gushyigikira cyangwa guha umwanya wihariye idini cyangwa imyemerere runaka.
Aya mabwiriza avuga kandi ko uwatanze isengesho atagomba gutuka cyangwa gutesha agaciro indi myemerere, kandi ko adakwiye gukoresha uwo mwanya mu gushishikariza abandi kwinjira mu idini cyangwa mu muryango runaka.
Dalbey yari yarasabye gutanga iri sengesho, kandi ubusabe bwe bwari bwarakiriwe n’ubuyobozi bw’umujyi.Nyuma y’ibyabaye, Dalbey yasobanuye ko iri sengesho rikoreshwa na The Satanic Temple of Iowa, umuryango avuga ko abarizwamo.
Yavuze ko nubwo iryo sengesho rifite amagambo agaragaza Satani na Lucifer, ridashingiye ku kwemera ko Satani ari imana cyangwa ikiremwa ndengakamere.
The Satanic Temple na yo isobanura imyemerere yayo nk’ishingiye ku kutemera ko hari imbaraga ndengakamere, ahubwo ikavuga ko Satani ikoreshwa nk’ikimenyetso cy’ibitekerezo birimo kwigenga, gushidikanya no kwishingikiriza ku bitekerezo by’umuntu.
Cara Galloway, umwe mu bagize Inama Njyanama, yavuze ko ibyabaye ari kimwe mu byo yari yarigeze gutinya ubwo umujyi wafataga umwanzuro wo kwemerera abaturage gutanga amasengesho atandukanye.
Galloway ni we wenyine wari watoye arwanya ayo mabwiriza, akaba yaravugaga ko kwemera abantu bafite imyemerere itandukanye bishobora gutuma habaho ibibazo nk’ibyabaye kuri iyi nshuro.
Ku ruhande rwe, umwe mu bajyanama witwa Bill Hoffman yavuze ko ari Umukirisitu kandi ko atemeranya n’ibyavugiwe muri iryo sengesho, ariko akavuga ko ibyo bidakuraho uburenganzira Dalbey afite bwo kuvuga ibyo yemera.
Ibyabaye i Ottumwa byasubije ku murongo w’ibiganiro ikibazo cy’uburyo ubwisanzure bwo kugaragaza imyemerere bushobora guhurira mu bigo bya Leta n’abantu bafite imyemerere itandukanye.
Ku ruhande rumwe, abayobozi b’umujyi bavuga ko amabwiriza yashyizweho agamije kutagira imyemerere n’imwe ihawe umwanya uruta indi.
Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage n’abayobozi b’amadini bagaragaje ko hari imvugo bashobora kubona nk’itabangamiye gusa imyemerere yabo, ahubwo n’indangagaciro z’umuryango mugari.
Inama y’Umujyi wa Ottumwa yakomeje nyuma y’iyo mvururu, ariko ibyabaye mu ntangiriro yayo bikaba byarakomeje kuvugwaho cyane kurusha ibindi byari ku murongo w’ibyigwa.