Irene Murindahabi yavuze uko yahamagawe na RIB bitewe n'abantu bishyuwe amafaranga yo kumusebya na Vestine yabereye umujyanama.
Mu ijoro ryakeye umunyamakuru Irene Murindahabi yakoze ikiganiro cy'isaha 1 n'iminota 18 ku muyoboro we wa YouTube witwa MIE. Muri iki kiganiro yagarutse ku nkuru ndende yatangajwe na Vestine ku wa 20 Nzeri 2026, yasobanuwe amwe mu magambo ayirimo anatanga ukuru ku byavugiwemo, anatanga ubuhamya ku byamukorewe ku nkuru zamukozweho ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ku buzima Vestine abayemo n'ikibazo kiri hagati ya Vestine n'umugabo we Idrissa Ouedraogo.
Muri iki kiganiro yavuze ko yari yaririnze kugira icyo avuga ku buzima bwa Vestine, kuko ngo yubaha ubuizima bwe bwite, ngo gusa yari arambiwe kubona abantu babeshywa ku mbuga nkoranyambaga bakabwirwa ibitaribyo nabagamijwe kwangiza izina rya Vestine. Yavuze ko hari abantu bavuze ko ariwe we wahuje Vestine na Idrissa ibizwi nko gutanga "pass", yavuze ko ibyo atigeze abikora ahubwo ko ari Vestine we ubwe waje akibwirira irene ko afite umuntu bakundana kandi bitegura kubana, ngo icyo gihe yamurekeye uburenganzira bwe kuko yari mukuru wo kwihitiramo icyo ashaka. Ibi Irene yahise abihuza nibyo Vestine yansitse mu nkuru ye, aho yavuze ko yanze kumva inama z'abakuru.
Irene yakomeje avuga ko abantu basakaje ibihuha byuko yagurishije Vestine byatumye RIB imuhamagaza ngo asobanure ibimuvugwaho, gusa Irene yavuze ko RIB yabuze ibimenyetso bibyemeza, birangiye bamuretse aritahira. Yanenze abateguye ibyo bintu ababwira ko Imana iri mu ruhande rwe ntacyo bazamutwara. Yahishuye ko abantu bakomeje gukwirakwiza ibi bihuha bishyuwe ngo baharabike Irene n'itsinda rya Vestine na Dorcas, anavuga ko barengeye bakanasanga Vestine aho asigaye aba muri Kanada, bagamije gukomeza kumubuza amahwemo, akaba arinayo mpamvu mu nkuru Vestine yatangaje hari aho yavuze ko yagerageje kwiyahura ariko Imana ikamukomeza. Irene yanenze abari kwibasira Vestine, ababaza ati ubwo agize icyo aba cyangwa akiyahura mwakunguka iki?

Umunyamakuru Irene yakomoje no ku nkuru zamuvuzweho ko ariwe wateye inda Vestine , bitewe nikirego umugabo wa Vestine aherutse gutanga muri RIB ayisaba gutegeka Vestine kuzana umwana akamwereka se bakanamupima DNA, ngo hamenyekane se wa nyawe. Irene yavuze ko ibyo bintu atazigera anabyisobanuraho ngo aze kuvuga niba arikuru cyangwa atari ukuri, gusa yabwiye abo yita ko bacuze uwo mugambi wo kumuharabika ati "namwe muzabyarana n'abana banyu mwumve uko bimera", yakomeje avuga ko Vestine na Dorcas ari abana bayfashe bakiri bato, bafite imyaka 16, avuga ko yabafashe nk'abana be kandi akabitaho nk'umubyeyi, ati "Ndumukirisitu ndakijijwe ntabwo nakora ayo mahano yo kuryamana n'umwana wange, mwita wange kuko namureze".

Irene yasoje ikiganiro yihanangiriza abantu bakomeje gutangaza amakuru y'ibihuha ku mubano wa Vestine n'umugabo we, yavuze ko uzakomeza kurengera atazamwihanganira, ati " rimwe nzaza mbavuge mwese kuko mba mbazi nubwo mba nicecekey". Mu bo yavuze bari muri ubwo bugambanyi ari abakoresha imbuga nkoranyambaga, n'umupasiteri w'umumama, ati "ati birababaje cyane kubona umuntu ukora umwuga w'Imana agambirira kwangiza ubuzima bwabandi". Irene yasojr avuga ko itsinda rya Vestine na Dorcas ntaho rizajya, ko Imana ikibafiteho umugambi kandi ko mu minsi iri imbere basohora indirimbo yabo nshya bamaze amezi 11 bakoze, bise "Ibihe".
