Inzira 5 zafasha urubyiruko rw’i Rubavu gutera ishoti ubushomeri
Maniraguha Gasupard ni umwe mu rubyiruko rwo muri Rubavu rwahisemo kwihangira umurimo. Akora ubucuruzi muri butike, akaba amaze imyaka ibiri agiye mu kazi k'ubucuruzi.


Kuri Maniraguha, kubona abashoramari cyangwa abaterankunga bashyigikira urubyiruko byamufasha kongera umusaruro no guteza imbere ubucuruzi bwe.

Itangishaka Garcia na we ni umwe mu rubyiruko rwahisemo gutangira kwihangira umurimo. Yatangiye ubu bucuruzi muri uyu mwaka, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye aho yari yarize amasomo ya siyansi.

Garcia yatangiye akora imigati ku rugero ruto, nyuma agira n’iduka ricururizwamo ibiribwa n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu rugo. Avuga ko hari igihe abakiriya baza ari benshi, ikindi gihe bakaba bake, ariko ko ibyo bitamuca intege kuko akomeza gukora.

Inkuru ya Garcia igaragaza ko gutangira ubucuruzi bidakenera buri gihe gutangirana igishoro kinini. Kuri we, gutangira buhoro no gukomeza gukora ni imwe mu nzira yagiye akoresha mu guteza imbere igikorwa cye.

Garcia avuga ko urubyiruko rukwiye no gushishikarizwa gukorera mu makoperative, kuko gukorera hamwe bishobora kubafasha guhuza ubushobozi no gushaka uburyo bwo guteza imbere imishinga yabo.

Aba bacuruzi bombi bagaragaza ko kwihangana ari ingenzi ku rubyiruko rutangiye ubucuruzi. Nubwo Maniraguha avuga ko amafaranga ataragera ku rwego yifuza, naho Garcia akavuga ko abakiriya bataboneka kimwe buri gihe, bombi bavuga ko gukomeza gukora ari ingenzi. Imico n’iterambere Maniraguha agira inama urubyiruko yo kwirinda ubusinzi n’izindi ngeso mbi ashobora kubona mu gace atuyemo, ahubwo rugakoresha igihe n’imbaraga mu bikorwa bibateza imbere.

Ku rubyiruko rw’i Rubavu rushaka gutera ishoti ubushomeri, Rubavu Today tugiye kugaragaza uburyo butanu bwabafasha. Ubwo buryo harimo kwihangira umurimo, kongera ubumenyi, gukorera hamwe no gushaka ubufasha ni zimwe mu nzira zishobora gufasha. Gahunda nka Hanga Hubs na zo zikomeje gutanga amahugurwa, mentorship n’ibikorwa remezo ku rubyiruko rufite imishinga, harimo n’urwo muri Rubavu.