Ingo zigera ku 6,800 zasabye gatanya mu 2025-2026

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 5 September 2026

Ingo zigera ku 6,800 zasabye gatanya mu 2025-2026

Ingingo yo kubaka umuryango utekanye ni imwe mu zihangayikishije muri iyi minsi kubera ikibazo cy’uburere mu miryango n’umubare uri hejuru w'imiryango yaka gatanya. Imibare yo muri raporo y’urwego rw’ubucamanza ya 2025/26 igaragaza ko imanza zijyanye n’ubutane bw’abashakanye zakomeje kwiganza kimwe na 2024/25 aho imanza za gatanya zari 2.674. Iti: “Mu manza mbonezamubano, kimwe n’umwaka wa 2024/2025, imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye ni zo zikomeje kwiganza, zingana na 6.799 harebewe ku nzego zose z’inkiko. Muri izi manza, ibirego byatanzwe ku rwego rwa mbere bingana na 5.980, uyu mubare ungana n’umubare w’imiryango yasabye ubutane.” Raporo y’urwego rw’ubucamanza igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026 gusa, inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza 3620. Iyi raporo igaragaza ko izindi manza mbonezamubano ziganje muri uyu mwaka ari izishingiye ku mitungo itimukanwa zageze kuri 1.866 , kutubahiriza amasezerano n’inshingano 1.081, kwemeza inyandiko z’irangamimerere 815, ndetse n’izishingiye ku mitungo yimukanwa 244. Raporo yitwa Civil Registration and Vital Statistics y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ya 2025, yagaragaje ko gatanya zanditswe mu irangamimerere mu 2025 zari 4.479. Abahawe gatanya n’inkiko bakaniyandikisha mu irangamimerere mu 2025 bari bari ingo 2.629. Umujyi wa Kigali ni wo wari wihariye ku kugira umubare munini aho wagize gatanya 1.820, ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo yagize 920, Iburasirazuba hanoneka 820, Amajyaruguru 520, naho Iburengerazuba ni 339. NISR ivuga ko abatandukana cyane ari abamaranye kuva ku myaka 5-14, nk’uko imibare ya 2025 ibigaragaza.