Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zashimangiye ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania (TPDF), ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, zasoje Inama ya 16 y’Abayobozi b’ingabo bashinzwe umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi, zishimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka.
Inama yabereye mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nzeli 2026.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) yatangaje ko iyi nama yongeye gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza kubungabunga umutekano usesuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.
Maj Gen Karusisi yashimangiye ko iyi nama yari umwanya w’ingenzi utagarukiye gusa ku biganiro bisanzwe. Yavuze ko inama nk’izi zifasha kurushaho kubaka icyizere hagati y’impande zombi, gukomeza umubano hagati y’abayobozi b’ingabo, no gushimangira umusingi w’ubufatanye bunoze mu by’ingabo n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko impande zombi zifite inshingano zihariye zo gukomeza kuvugana no kubaka icyizere kirambye, kugira ngo zishobore guhangana neza n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.
Inama y’Abayobozi b’ingabo bashinzwe umutekano ku mipaka ikorwa buri mezi atatu, ikaba uburyo bwashyizweho bwo guha abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi bakorera ku mipaka umwanya wo gusuzuma ibyavuye mu nama zabanje, kureba uko umutekano uhagaze muri icyo gihe, no kumvikana ku ngamba zihuriweho zo gukemura ibibazo bishya ndetse n’imbogamizi z’umutekano zambukiranya imipaka.Inama y’Abayobozi b'ingabo bashinzwe umutekano ku mipaka y'u Rwanda na Tanzania ikorwa buri mezi 3
