Indege ya RDC yakoze impanuka, ihitana abantu 17 barimo abajenerali babiri
Iyo ndege yavaga mu mujyi wa Kikwit yerekeza i Kinshasa ku wa Gatanu, ariko yagize ikibazo cya tekiniki bituma abari bayitwaye bagerageza kuyimanura mu gace ka Kenge.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kwango bwatangaje ko nta kibuga cy’indege cyari gihari i Kenge, maze indege igwa ku butaka buri hafi y’ingo z’abaturage, ihita ifatwa n’inkongi. Ku ikubitiro, hari hatangajwe ko abantu 13 ari bo bapfuye. Nyuma yo kuzimya umuriro wari wafashe ibisigazwa by’indege, abashinzwe ubutabazi bavuze ko basanze imibiri 16 y’abantu bakuru n’uw’umwana, bituma umubare w’abapfuye ugera kuri 17. Ingabo za RDC zatangaje ko muri abo bapfuye harimo Lieutenant General Joseph Mutombo, wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, ndetse na Lieutenant General Lucien-Rene Likulia, wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo. Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi byatangaje ko yahaye amabwiriza inzego zibishinzwe yo gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka.

RDC imaze imyaka myinshi ihanganye n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, aho imitwe yitwaje intwaro ihatanira kugenzura uduce dutandukanye n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.