Impanuka y’ubwato muri Djibouti yahitanye abimukira 139, abandi 84 baburirwa irengero
DJIBOUTI : Abantu abasaga 139, barimo abana 15, abandi 84 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira 305 burohamye mu nyanja hafi y’inkombe za Djibouti, mu Burasirazuba bwa Afurika. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Ukwakira 2026, ubwo abari muri ubwo bwato bari mu rugendo ruva muri Djibouti berekeza muri Yemen, mu rwego rwo gushaka amahirwe y’akazi n’imibereho myiza mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira, International Organization for Migration (IOM), ryatangaje ko ubwato bwarohamye hafi y’agace ka Guhere, mu majyaruguru y’umujyi wa Obock, ku nkombe z’Ikigobe cya Aden. Abantu bagera kuri 82 ni bo barokotse iyo mpanuka, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi baburiwe irengero byakomeje ku bufatanye bw’inzego za Djibouti n’abakozi b’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye.
Iyi mpanuka yabaye imwe mu mpanuka zikomeye zahitanye abimukira ku nzira y’Iburasirazuba, ikoreshwa n’abantu bava mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika berekeza muri Yemen, bagamije gukomereza mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu. Abenshi mu bari muri ubwo bwato bari Abanyetiyopiya, nk’uko amakuru yatangajwe n’IOM n’ibitangazamakuru mpuzamahanga abigaragaza.
Alexandre Coissac, umuyobozi wa IOM muri Djibouti, yavuze ko abakozi b’iri shami bari ku butaka bafatanyije n’inzego z’ibanze mu gutanga ubufasha bwihutirwa ku barokotse no gufasha mu bikorwa byo gushakisha ababuze. Yagaragaje ko iyi mpanuka ari igihombo gikomeye cy’ubuzima bw’abantu, anavuga ko abimukira bakomeje guhura n’akaga gakomeye muri uru rugendo bashakamo amahirwe yo kwiteza imbere.
Coissac kandi yasobanuye ko umubare w’abapfuye watangajwe ku mugaragaro ukurikiza imibiri yamenyekanye kandi yashyinguwe n’inzego zibishinzwe. Hari abandi bimukira bashobora kuba barashyinguwe na bagenzi babo batabanje kumenyekana, bityo bakaba batabarwa mu mubare wemejwe kugeza igihe inzego zibishinzwe zizaba zigenzuye amakuru yabo. Ibi byerekana ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka ushobora gukomeza guhinduka uko ibikorwa byo gushakisha no kugenzura imibiri bigenda bitera imbere.
Amy Pope, Umuyobozi Mukuru wa IOM ku rwego mpuzamahanga, na we yagaragaje akamaro ko gushyiraho inzira zemewe kandi zitekanye zituma abantu bashaka kwimuka babona amahirwe batagombye gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yagaragaje ko abantu badakwiye kugera aho bafata ingendo ziteje akaga nk’aho ari bwo buryo bwonyine busigaye bwo gushaka imibereho myiza.
Abantu barokotse iyi mpanuka bakomeje guhabwa ubufasha bw’ubuvuzi n’ubujyanama bwo mu mutwe mu kigo cya IOM giherereye i Obock. Icyakora, imiryango y’ababuze abayo iracyategereje amakuru, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bitaramenyekana aho bari byakomeje. Abaturage bo ku nkombe z’inyanja na bo bakomeje kubona ibimenyetso by’iyi mpanuka, birimo inkweto n’ibindi bikoresho by’abari mu bwato byatwawe n’amazi bikagera ku nkombe.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ubukana bw’ibibazo abimukira bahura na byo mu gihe bava mu bihugu byabo bashaka umutekano, akazi cyangwa ubuzima bwiza. Inzira iva mu ihembe rya Afurika inyura muri Djibouti igana muri Yemen ikomeje gukoreshwa n’abantu benshi, nubwo irangwa n’ingaruka zirimo kurohama kw’amato, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa n’izindi ngaruka z’urugendo.
IOM ivuga ko mu mwaka wa 2025 abantu barenga 900 bapfuye cyangwa baburiwe irengero kuri iyi nzira y’abimukira. Iyi mibare igaragaza ko ikibazo kidashingiye gusa ku mpanuka imwe, ahubwo ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu birebwa n’uru rugendo kugira ngo abimukira babone inzira zitekanye kandi zemewe n’amategeko.
Inkuru dukesha Reuters, Associated Press na International Organization for Migration (IOM).