Imodoka yagonze indege yari yiteguye guhaguruka
Imodoka yo ku kibuga cy’indege ikoreshwa mu gutwara abagenzi no kubafasha kwinjira mu ndege yagonganye n’indege ya sosiyete All Nippon Airways (ANA), ubwo yari iparitse ku Kibuga cy’Indege cya Fukuoka mu Buyapani. Nta muntu wakomeretse, ariko indege yari igiye guhaguruka yahise ihagarikwa. Iyi mpanuka yabaye tariki ya 14 Nzeri 2026, ku Kibuga cy’Indege cya Fukuoka, giherereye mu mujyi wa Fukuoka, mu Majyepfo y’u Buyapani. Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Buyapani avuga ko impanuka yabaye ahagana saa 10:05 za mu gitondo*, ubwo indege ya ANA yari itegereje guhaguruka yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya New Chitose, mu gace ka Hokkaido. Iyo ndege yari iteganyijwe guhaguruka saa 10:15, ariko mbere y’uko ihaguruka, imodoka ikoreshwa mu gufasha abagenzi kwinjira no gusohoka mu ndege yagerageje kunyura hafi yayo, maze igice cyayo gikora ku ndege, cyane cyane hafi y’igice cy’inyuma n’umurizo. Abagenzi bari bamaze kwinjira mu ndege Igihe impanuka yabaga, abagenzi bari bamaze kwicara mu ndege bitegura urugendo. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege n’itangazamakuru ryo mu Buyapani avuga ko muri iyo ndege harimo abagenzi 181 n’abakozi 6, bose hamwe bakaba bari 187. Nta n’umwe muri bo wakomeretse. Indege yari igiye kuva i Fukuoka yerekeza i New Chitose, ikibuga cy’indege gikoreshwa cyane n’abagana agace ka Hokkaido. Nyuma yo kugongana n’imodoka, indege yasuzumwe kugira ngo harebwe niba hari ibyangiritse bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’indege. Amashusho yafashwe nyuma y’impanuka yagaragaje ko igice cy’inyuma cy’indege, hafi y’umurizo, cyari cyagize ikibazo. Urugendo rwahise ruhagarikwa Kubera ko indege yagombaga kubanza gukorerwa igenzura no kurebwa uko yangiritse, urugendo rwari ruteganyijwe guhaguruka i Fukuoka rwarahagaritswe. Abagenzi bari bamaze kwinjira mu ndege bateguriwe ubundi buryo bwo gukomeza urugendo. Raporo imwe ivuga ko bamwe basimburijwe ku ndege yanyuze i Haneda** mbere yo gukomeza urugendo. Ibi byatumye indege ya ANA yari iteganyijwe kuva i Fukuoka saa 10:15 yerekeza New Chitose itabasha guhaguruka nk’uko byari biteganyijwe. Izindi ndege ntizahungabanye Nubwo impanuka yabaye ku kibuga cy’indege, amakuru yatangajwe n’abashinzwe ikibuga cya Fukuoka avuga ko izindi ndege zitagize ihungabana rikomeye. Raporo za mbere zavuze ko nta zindi ngendo zahagaritswe cyangwa zitinda kubera iyo mpanuka, mu gihe abakozi b’ikibuga cy’indege na ANA bakoraga igenzura ry’ibyangiritse ku ndege. Impamvu y’impanuka iracyakurikiranwa Kugeza ubu, icyateye iyo modoka kugonga indege ntikiratangazwa ku buryo burambuye. Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege ndetse na ANA bavuze ko hakomeje gukorwa iperereza ku cyabaye, harimo kureba uko imodoka yari igenda n’uko yageragezaga kunyura hafi y’indege. ANA yatangaje ko iri gusuzuma uko indege yangiritse ndetse ikanaganira n’abari bafite aho bahuriye n’ibyabaye kugira ngo hamenyekane neza uko impanuka yabaye. Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ko ibikorwa bikorwa ku kibuga cy’indege, aho indege nini ziba ziri kumwe n’imodoka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzitaho, bisaba ubwitonzi bukomeye kugira ngo hirindwe impanuka. Nubwo iyi mpanuka itagize uwo ihitana cyangwa ngo ikomeretse, yagize ingaruka ku rugendo rw’indege ya ANA, bituma abagenzi 187 bahindurirwa gahunda y’urugendo.