Ikibumbano cya Trump cyambaye ubusa cyamuritswe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi

Manzi Daniel · Imyidagaduro · 8 October 2026

Ikibumbano cya Trump cyambaye ubusa cyamuritswe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi

Ikibumbano cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyakozwe mu buryo bw’ubugeni bwo kunenga politiki ye, cyashyizwe ahagaragara ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi i Strasbourg mu Bufaransa. Iki kibumbano cyiswe “The Orange Plague”, mu yandi magambo, cyakozwe n’umuhanzi wo muri Denmark witwa Jens Galschiøt, akaba yaragikoze nk’uburyo bwo kunenga uruhare Trump afite ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’ubusumbane ku isi. Cyashyizwe ahagaragara ku wa 6 Ukwakira 2026, aho biteganyijwe ko kizaguma ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi kugeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira. Iki kibumbano gifite uburebure bugera kuri metero 2.5, umuhanzi akaba avuga ko cyasizwe zahabu ya karati 23. Trump agaragazwa yicaye ku bitugu by’umugabo muto cyane ugereranyije n’uko we aba angana muri icyo kibumbano, afite inkoni yo gukinisha golf ndetse n’ibipimo by’ubutabera. Ubu bugeni bwahishuraga igitekerezo cy’umuhanzi ku bijyanye n’ububasha, ubutabera n’umutwaro w’ibyemezo bya politiki. Iki kibumbano kizwi kandi ku izina rya “King of Injustice”, risobanura “Umwami w’Akarengane,” kandi umuhanzi avuga ko yagikoze ahereye ku nkuru izwi cyane ya The Emperor’s New Clothes. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN, Galschiøt avuga ko Trump ari umwe mu bantu bakomeye abona nk’imbogamizi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere. Iki kibumbano cyashyizwe ahantu abantu benshi banyuramo, hagati y’inyubako ebyiri z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, ku buryo abakozi n’abashyitsi bashoboraga kukibona. Imurikabikorwa ryateguwe ku butumire bwa Per Clausen, Umunyamuryango w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ukomoka muri Denmark. Clausen yavuze ko niba umuntu atabasha kwihanganira kubona ubu bugeni bwerekanwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, adakwiye kugira uruhare ku rwego mpuzamahanga. Ku ruhande rw’umuhanzi, ubutumwa bw’iki kibumbano bwibanda ku buryo abayobozi bakomeye bashobora kugira ingaruka ku bandi bantu no ku isi muri rusange. Abitabiriye iki gikorwa kandi bahawe utubumbano duto dusa n’iki twakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya 3D. “The Orange Plague” si ubwa mbere iki kibumbano cyerekanywa. Mbere cyari cyaramuritswe ahantu harimo Munich Security Conference ndetse na COP30 yabereye muri Brazil. Biteganyijwe ko nyuma y’imurikabikorwa ryo muri Strasbourg, iki kibumbano kizakomereza mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere, COP31, izabera muri Turikiya mu Ugushyingo 2026. Kugeza ubu, Donald Trump nta jambo yari yatangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iki kibumbano.

Ikibumbano cya Trump cyambaye ubusa cyamuritswe imbere y’Inteko Ishinga Amategek photo 1