Igitaramo cya Diamond Platnumz cyimuriwe hanze ya BK Arena kubera ubwinshi bw'abashobora kucyitabira
Diamond Platnumz yahisemo gukorera igitaramo hanze ya BK Arena Diamond Platnumz yahisemo gukorera igitaramo hanze ya BK Arena kugira ngo abakunzi be bose babashe kumubona. Umuhanzi Diamond Platnumz yaraye ageze mu Rwanda, aje kuhakorera kimwe mu bitaramo bizenguraka Africa ari gukora yise "Diamond Platnumz Experience, Retro Tour". Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026 ni bwo aza gutaramira mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Igitaramo cyimuriwe muri parking ya BK Arena Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri BK Arena, gusa byaje guhinduka bivugwa ko Diamond n'ikipe imufasha gutegura ibi bitaramo bashobora kuba baratekereje ko muri iyi nzu ya BK Arena yakira abagera ku bihumbi icumi hashobora kuba hato. Amakuru Rubavu Today yamenye avuga ko ubwinshi bw'abakunzi be ari yo mpamvu yahisemo gutegura igitaramo muri parking ya BK Arena, kugira ngo abe ari ho igitaramo kiza kubera kuko ho harambuye kandi ari hanini cyane ugereranyije no muri BK Arena. Imihanda imwe ishobora gufungwa Ibi biraza gutuma hari imihanda imwe n'imwe ishobora gufungwa cyangwa se itaza gukoreshwa mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, nk'iyo mu Gisiment, Remera, Kicukiro, Sonatube n'indi ihura n'aho BK Arena yubatse. Abahanzi bazasusurutsa abazitabira Muri iki gitaramo Diamond yanatumiyemo abandi bahanzi baza kumufasha gususurutsa abaza kwitabira, barimo: Bruce Melody, Ish Kevin na Nel Ngabo. Hari n'abavangamuziki baza kucuranga, barimo: Dj Marnoud na Dj Etania. Diamond yakoranye indirimbo n'abahanzi batatu bo mu Rwanda Diamond yakoranye indirimbo n'abahanzi batatu bo mu Rwanda, harimo Mico The Best bakoranye bwa mbere indirimbo "Sinakwibagiwe", The Ben bakoranye "Why" ndetse na Bruce Melody bakoranye "Pom Pom" yasohotse taliki 2 Gashyantare 2026. Kugeza ubu Bruce Melody ni we uri ku rutonde rw'abaza kumufasha ku rubyiniro (lineup), nta wundi Diamond aratangaza muri abo babiri basigaye bakoranye indirimbo ko baza guhurira ku rubyiniro. The Ben ashobora kuzagaragara ku rubyiniro Muri 2023 mu gitaramo cya Trace Awards, Diamond yazanye The Ben ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye "Why", gusa ubu ntabwo Diamond aravuga niba araza kuririmbana n'uyu muhanzi, cyane ko atari no mu bashyizwe ku byapa byamamaza iki gitaramo. Nubwo bimeze bityo ariko Diamond yavuze ko muri iki gitaramo azatungurana cyane, ibi byatumye abakunzi be batekereza ko ashobora kuzana abandi bahanzi bafitanye indirimbo ku rubyiniro bitunguranye nka "surprise". Rayvanny na we ari mu bahanzi batekerezwaho Mu bagiye batekerezwa harimo na Rayvanny bafitanye indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose. Uyu Rayvanny kandi arakunzwe cyane muri iyi minsi mu gihugu cy'u Rwanda kubera indirimbo yakoze yitwa "Rwanda". Diamond yakoresheje “Pom Pom” mu gutumira abakunzi Mu bitaramo byabanje umuhanzi Diamond Platnumz, yaririmbyemo indirimbo "Pom Pom" yakoranye na Bruce Melody, anayifashisha mu mashusho aherutse kwifata atumira abakunzi be bo mu Rwanda muri iki gitaramo "Diamond Platnumz Experience".