Ibyiswe gukora umuti! Intandaro yo gufunga abarimo abayobozi bungirije b’uturere barimo n'uwa Rubavu

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 6 September 2026

Ibyiswe gukora umuti! Intandaro yo gufunga abarimo abayobozi bungirije b’uturere barimo n'uwa Rubavu

Abantu 81, barimo abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’uburezi, bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bya Leta, igikorwa bamwe bakunze kwita “gukora umuti”. Iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryageze mu Turere dutanu tw’u Rwanda, aho abantu batandukanye bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bamaze gufatwa. Mu bafashwe harimo abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Nyamasheke na Rubavu, ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego zitandukanye z’uburezi. RIB ivuga ko mu bafashwe harimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 13, barimo bane bo mu Karere ka Kirehe, umwe wo mu Ngoma, babiri bo muri Kayonza, umwe wo muri Nyamasheke n’abandi batanu bo muri Rubavu. Harimo kandi abashinzwe uburezi mu Mirenge, abarimu, abakozi bo mu bigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari ndetse n’abashinzwe amasomero.

Rubavu ni yo ifite umubare munini w’abafashwe Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ryakozwe mu Turere dutanu ryatumye hafatwa abantu 81. Mu Karere ka Kirehe hafashwe abantu 21, muri Ngoma hafatwa barindwi, muri Kayonza hafatwa batatu, muri Nyamasheke hafatwa 15, naho muri Rubavu hafatwa 35. Muri abo bafashwe harimo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré. RIB ivuga ko muri abo bakekwa harimo 39 bamaze kugaragazwa n’uru rwego. Uko “gukora umuti” byakorwaga Dr. Murangira yasobanuye ko ibikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera byategurwaga mbere y’uko ibizamini bitangira, hakabanzamo gushaka abarimu bizewe bashobora kugira uruhare muri uwo mugambi. Ati: “Uko gukopeza mu mutaka bise wo gufasha abana, kugira ngo ibyo bishoboke bategura uko bazabikora. Icya mbere bashaka abarimu bizeye, bazahagarara mu byumba, mbega abarimu batazabavamo, bakababikira ibanga, bakabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bikorwa.” Yatanze urugero ku buryo byakorwaga mu gihe ikizamini cyamaze gutangwa. Ati: “Iyo ikizamini kimaze gutangazwa, tuvuge niba ari isomo ry’Imibare, mu bagenzura ibizamini haba harimo uwigisha ya mibare, agahita afata rwa rupapuro akihuta agakosora vuba vuba. Yamara gukosora, akandika ibisubizo, akinjira mu ishuri, uwarushinzwe icyumba akahagarara ku muryango akamucungira, ubundi akabwira abana ibisubizo, abana bakabyandika.” Ibyaha bakekwaho Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, guhimba no guhindura inyandiko no kuzikoresha, ndetse no kumena ibanga ry’akazi. Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’amategeko mu nyungu bwite gihanwa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iryo tegeko riteganya ko umukozi wa Leta cyangwa undi muntu uri mu rwego rwa Leta ukoresha umwanya cyangwa ububasha afite kubera inshingano ze, agakora igikorwa kibujijwe n’amategeko cyangwa akirengagiza icyo ategetswe gukora, agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw. Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kubona inyungu ibarwa mu mafaranga, uwagihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, n’ihazabu ingana n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. Ku cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, amategeko ateganya ko umuntu ufite ibanga kubera inshingano cyangwa umwanya afite, arimennye mu gihe akiri mu kazi cyangwa amaze kukavamo, aba akoze icyaha. Iyo ahamwe n’icyo cyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri na eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje, mu gihe RIB ikomeje gukurikirana abandi bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bya Leta.