Ibiganiro by’Amahuriro y’Ubumwe bw’Abanyarwanda byakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba
Ibiganiro by’abagize amahuriro y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa byakomereje kuri uyu wa Kane mu Ntara y’Iburasirazuba, aho abatumirwa baturutse mu turere tune bahuriye kuri site ya Kaminuza yigenga ya Kigali (UNILAK) iherereye mu Karere ka Rwamagana.
Ibyo biganiro byahuje abitabiriye baturutse mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe, bagamije gukomeza ibiganiro bijyanye n’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa.
Iri huriro ni urubuga rwo guhuriza hamwe abantu, bakungurana ibitekerezo ku ngingo zijyanye n’ubumwe, kubana mu mahoro no gukomeza kwimakaza indangagaciro zifasha Abanyarwanda gukemura ibibazo no kubaka ejo hazaza habereye bose.
Ibi biganiro bikomeje mu Ntara y’Iburasirazuba, mu rwego rwo gukomeza guha umwanya abitabiriye kugira uruhare mu biganiro bigamije gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa mu muryango Nyarwanda.