Harmonize yibwe n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo "Kudos" aherutse gusohora.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 3 October 2026

Harmonize yibwe n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo "Kudos" aherutse gusohora.

Harmonize ari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho kwibwa amafaranga n'umukobwa yakoresheje mu ndirimbo "Kudos". Iyi ndirimbo yanavugishije benshi bitewe n'imyambarire yuyu mukobwa, Iyi nkumi yitwa Cristina Celi, aho byanatumye ifatirwa ibihano, bagasaba Harmonize kuyisiba ahantu hose yaba yarayishyize, acibwa n'amande. Uyu mu kobwa yishyuzwa miliyoni 10,5 z’Amashilingi ya Tanzania cyangwa miliyoni 6 Frw. Ni amafaranga yihaye binyuze mu gufata ikarita ya banki ya Harmonize akayikoreraho ibikorwa byo guhererekanya amafaranga angana atya, ariko nta burenganzira yabiherewe.

Uyu muhanzi akimara kubimenya, yahise abimenyesha polisi yaho nk’uko bigaragara muri ayo mashusho bombi baganirira kuri hoteli imwe iherereye ku mucanga hazwi nka ‘Mbezi Beach, i Dar es Salaam. Ni na ho Harmonize yari acumbitse mu ifatwa ry’amashusho ya Kudos imaze ibyumweru bibiri isohotse mu buryo bw’amashusho. Iyi ndirimbo iri kuri album nshya ‘31’ ya Harmonize, ikimara gusohoka yahise ihagarikwa n’Inama y’Igihugu y’Ubugeni muri Tanzania. Mu mpamvu z’ihagarikwa ryayo zatanzwe harimo ko ibiri muri ayo mashusho byabangamira umuco wa Tanzania. Icyo gihe yanaciwe amande ya miliyoni 5 z’Amshilingi ya Tanzania.

Harmonize yibwe n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo "Kudos" aherutse  photo 1