HAJP yavuze ko indirimbo ye nshya "Star Muri Zone" yamuhaye icyizere cyo kugera ku rwego mpuzamahanga

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 1 September 2026

HAJP yavuze ko indirimbo ye nshya "Star Muri Zone" yamuhaye icyizere cyo kugera ku rwego mpuzamahanga

Umuhanzi ukomoka mu Karere ka Rubavu, HAJP yavuze ko afite intego yo kwagura umuziki ukaba mpuzamahanga. HajP aheruka gukora indirimbo yitwa "Star Muri Zone" yavuze ko yamuha ye imbaraga n'ikizere cyuko ibintu byose bishoboka.

HAJP akora injyana y'amapiano ndetse na R&B, mu rugendo rwe rw'umuziki avuga ko rutaba rworoshye cyane cyane ku bahanzi bakizamuka, ariko ko bitewe n'umuhati ndetse n'umurava yifitiye ikizere ko izina rye azarigeza kure binyuze mu mpano ye yo kuririmba

HAJP akorera umuziki mu mugi wa Kigali ndetse na Rubavu, yabwiye Rubavu Today ko afite imishinga myinshi mu muziki we, cyane cyane indirimbo yitegura gushyira hanze, asaba abakunzi be kumushigikira no gukomeza gukurikira ibikorwa bye birimo indirimbo amaze gushyira hanze.

HAJP yavuze ko indirimbo ye nshya "Star Muri Zone" yamuhaye icyizere cyo kugera  photo 1

Amaze gukora indirimbo nyinshi harimo: Calm Down yakoranye na Green P, Nyumva, Change, Proof, Star Muri Zone ndetse n'izindi

REBA INDIRIMBO NSHYA "Star Muri Zone" YA HAJP