Goma: Bahangayikishijwe n’Ingaruka z’Amakuru y’Ibinyoma Akwirakwizwa ku Mbuga Nkoranyambaga

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 29 September 2026

Goma: Bahangayikishijwe n’Ingaruka z’Amakuru y’Ibinyoma Akwirakwizwa ku Mbuga Nkoranyambaga

Abatuye Umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaragaje impungenge ku ngaruka z’amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ashobora gutuma abaturage batakaza icyizere mu makuru kandi bikabagora gutandukanya amakuru yizewe n’ayobya.

Izi mpungenge zagaragajwe ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kubona Amakuru ku Bantu Bose.

Abatuye Goma bagaragaje ko imbuga nka Facebook, WhatsApp, TikTok na Instagram zabaye inzira ikomeye abaturage bakoresha mu kubona amakuru, ariko basaba ko abantu bajya babanza kugenzura ukuri k’ibyo basoma cyangwa bahabwa mbere yo kubisangiza abandi.

Françoise, umunyeshuri utuye muri Goma, yavuze ko ahanini amakuru ayakura mu matsinda yo ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko akenshi ahasangamo amakuru y’ukuri avanze n’ibinyoma.

Yagize ati: “Hari amakuru ashobora kuba ari ibinyoma, andi akaba ari ukuri. Hari abantu bakwirakwiza amakuru ayobya bagamije guteza ubwoba.

Ubu turi mu bihe tudashobora kwemera amakuru y’ibinyoma, kuko atwambura uburenganzira bwo kumenya ukuri.”

Yakomeje avuga ko guhora abantu bahura n’amakuru y’ibinyoma bishobora no gutuma batakaza icyizere mu makuru y’ukuri.

Ati: “Iyo haje andi makuru, n’iyo yaba ari ay’ukuri, dushobora kugira ikibazo cyo kuyizera. Iyo nyuma tumenye ko ibyo twizeraga byari ibinyoma, biduca intege kandi bikadutera impungenge.”

Undi muturage wa Goma witwa Victoire yavuze ko hari ubwo amakuru atangwa n’ibitangazamakuru cyangwa imbuga zitandukanye aba atandukanye, bikaba byatera urujijo mu bayasoma.

Yasabye abatangaza amakuru kuri internet kujya babanza kuyagenzura no kugereranya amakuru aturuka mu masoko atandukanye mbere yo kuyasangiza abandi.

Ati: “Ndasaba abakwirakwiza amakuru y’ibinyoma gukora ibishoboka byose bakanoza ireme ry’amakuru batanga, bakabanza no kugisha amakuru ku yandi masoko mbere yo kuyasangiza abandi.”

Yanasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kutajya bemera ako kanya buri kintu cyose basanze kuri internet.

Espoir Maisha, na we utuye muri Goma, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zorohereje abantu kubona amakuru, cyane cyane binyuze kuri Facebook, WhatsApp, TikTok na Instagram.

Gusa yavuze ko hari amakuru akwirakwizwa kuri izo mbuga adahura buri gihe n’ibiba biri kubera mu by’ukuri.

Ati: “Iyo mbonye amakuru atari ukuri, nyuma nkaza kubimenya, numva mbabaye kandi nacitse intege.”

Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gutangaza cyangwa gusangiza abandi amakuru batarabanje kugenzura niba ari ukuri.

Ibi bitekerezo by’abatuye Goma bigaragaza akamaro gakomeye ko kubona amakuru yizewe, cyane cyane mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba imwe mu nzira z’ingenzi abaturage bakoresha mu gukurikirana amakuru no kumenyana ibibera hirya no hino.

Izi mpungenge zatanzwe mu gihe Isi yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kubona Amakuru ku Bantu Bose, wizihizwa buri mwaka ku wa 28 Nzeri, ugamije gushimangira akamaro ko kubona amakuru yizewe no guha abaturage ubushobozi bwo kuyageraho.