Germaine wo mu itsinda rya Alicia and Germaine yishimiye intsinzi mu bizamini bya Leta

Tuyishime Valens · Imyidagaduro · 11 September 2026

Germaine wo mu itsinda rya Alicia and Germaine yishimiye intsinzi mu bizamini bya Leta

Germaine wo mu itsinda ry'abahanzi ba Gospel, Alicia and Germaine, yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo kubona ibisubizo by'ibizamini bya Leta, aho yatsinze ku kigero cya 88.47%. Germaine, usanzwe uzwi mu muziki wa Gospel ari kumwe na Alicia mu itsinda rya Alicia and Germaine, yashimiye Imana nyuma yo kubona amanota y'ibizamini bya Leta, avuga ko intsinzi ye ari igisubizo cy'amasengesho ndetse n'umuhate yashyize mu myigire ye.

Germaine wo mu itsinda rya Alicia and Germaine yishimiye intsinzi mu bizamini by photo

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona ibisubizo, Germaine yagize ati: "Ni ukuri Imana dusenga si Bayali! Iyo ivuze irasohoza. Amashimwe anyuzuye umutima sinzi niba afite ingano, gusa Imana iri mu ijuru ryayo yumve ko umuja wayo nyishimiye, kandi nzahora mvuga izina ryayo." Germaine yavuze ko kuba yaratsinze ku manota meza bifitanye isano n'amasengesho ndetse no kwiga cyane. Yashimangiye ko kwizera Imana bidakwiye gutandukanywa no gushyiraho umuhate mu byo umuntu akora. Ati: "Ibanga nta rindi ni ugusenga no kwiga cyane, kuko Imana ikunda abanyamurava igaha umugisha imirimo yabo." Yiyemeje gukomeza gukora cyane Germaine yavuze ko iyi ntsinzi ayifata nk'intambwe imwongerera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no gukoresha neza amahirwe azamugeraho mu gihe kizaza. Yagize ati: "Imana inshoboje sinzagutenguha, nubundi nzakomeza gukora cyane no no mu yindi miryango yose izamfungurira."

Germaine wo mu itsinda rya Alicia and Germaine yishimiye intsinzi mu bizamini by photo

Ibi Germaine yabivuze mu gihe azwi cyane nk'umwe mu bagize itsinda rya Alicia and Germaine, ariko akaba anagaragaza ko uburezi ari ingenzi kandi ko umuhanzi ashobora guhuza impano ye n'imyigire.

Germaine wo mu itsinda rya Alicia and Germaine yishimiye intsinzi mu bizamini by photo

Amanota 88.47% yabonye yabaye umusaruro w'umuhate we mu masomo, amasengesho ndetse no kwiyemeza gukora cyane. Ku bakurikira Alicia and Germaine, iyi ntsinzi ya Germaine yongeye kugaragaza ko ibikorwa by'ubuhanzi n'uburezi bishobora kugendana, cyane cyane iyo umuntu yiyemeje gukorera ku ntego ze.