Gad Byiringiro yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu 'Hanura"
Umuhanzi w'umunyarwanda Gad Byiringiro yashyize hanze indirimbo nshya yise "Hanura", ibaye iya gatatu mu ndirimbo amaze gusohora mu rugendo rwe rwa muzika. "Hanura" ije ikurikira ibihangano bye bibiri bya mbere, "Uzibuke" na "Nyizera", mu gihe uyu musore akomeje kwagura ibikorwa bye no kwigaragaza nk'umuhanzi wigenga. Uburambe bwe muri muzika Yavutse mu mwaka wa 2003, yiga muzika muri Nyundo School of Music kuva mu 2021 kugeza mu 2023. Nyuma y'amasomo, yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umuziki, haba muri studio, mu bitaramo ndetse no mu nsengero. Azwi kandi nka Music Director, Vocal Coach, Songwriter na Background Vocalist, imirimo yamuhesheje amahirwe yo gukorana n'abahanzi batandukanye. Mu bo yakoranye na bo harimo Nel Ngabo, Aline Gahongayire, Vestine & Dorcas, The Ben, King James na Niyo Bosco. Yanagize uruhare mu bikorwa bya Trace Awards Rwanda, aho yakoranye na Pheelz, ndetse n'abandi banyamuziki barimo Benjamin Dube, Producer Loader, Popiey na Clement Ishimwe. Akora no mu bijyanye no kwigisha muzika Uretse ibikorwa bye nk'umuhanzi, akora nka Music Director ndetse n'umwigisha wa muzika mu nsengero zitandukanye. Yanagize uruhare mu mushinga wa Ubuntu Music Program (UMP). Ubumenyi bwe mu bijyanye n'amajwi bumufasha no gukora nka Background Vocalist muri studio, concerts, ceremonies n'ibindi bikorwa bya live. "Hanura" ni indi ntambwe Nyuma ya "Uzibuke" na "Nyizera", gushyira hanze "Hanura" ni indi ntambwe mu rugendo rwo kubaka izina rye nk'umuhanzi ufite ibihangano bye bwite. Uretse muzika, afite kandi inyota yo guteza imbere ubumenyi mu bijyanye na leadership, event coordination ndetse no kwigisha. Kugeza ubu, indirimbo ze eshatu ari zo "Uzibuke", "Nyizera" na "Hanura" ni zimwe mu ntambwe ziri kumufasha kwerekana impano ye ku ruhande rwe nk'umuhanzi, mu gihe akomeje n'ibindi bikorwa bye bya muzika. Reba indirimbo nshya ya Gad Byiringiro hano👇