Formula 1 ishobora kuza mu Rwanda mu 2030
Amakuru mashya yatangajwe ku wa 7 Ukwakira 2026 aravuga ko u Rwanda rushobora kwakira isiganwa rya Formula 1 mu mwaka wa 2030, ibintu byaba ari amateka akomeye ku gihugu ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Raporo yatangajwe na Reuters, ishingiye ku makuru yatanzwe na RacingNews365, ivuga ko hari amasezerano yaba yarumvikanyweho kugira ngo Formula 1 igaruke muri Afurika, aho u Rwanda rwavuzwe nk’igihugu gishobora kwakira iryo siganwa mu 2030. Icyakora, kugeza ubu, Reuters ivuga ko itangazo rya nyuma rishobora gutangazwa nyuma muri uyu mwaka.
Formula 1 iheruka gukinira muri Afurika mu mwaka wa 1993, ubwo Grand Prix ya Afurika y’Epfo yabaga. Kuva icyo gihe, uyu mugabane umaze imyaka irenga 30 utakira irushanwa rya Formula 1.
rwanda rwatangiye kugaragaza ubushake
Perezida Paul Kagame yari yaragaragaje ubushake bw’u Rwanda bwo kwakira Formula 1 mu 2024. Icyo gihe ikibazo gikomeye cyari uko u Rwanda rudafite circuit yubatswe ku rwego rukenewe kugira ngo yakire iri rushanwa rikomeye ku isi.
Raporo nshya ivuga ko hari gahunda yo kubaka circuit ihoraho hafi ya Kigali, ishobora kuzafasha igihugu kwakira iri rushanwa n'ibindi bikorwa bikomeye by’imikino y’imodoka.
Niba aya masezerano azashyirwa mu bikorwa, byaba ari intambwe ikomeye mu kuzamura u Rwanda nk’ahantu hakirwa ibikorwa mpuzamahanga.
Formula 1 kandi izwiho gukurura ba mukerarugendo, abafana, abashoramari ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga. Kubona irushanwa nk'iri muri Kigali bishobora gutuma u Rwanda rwongera kugaragara cyane ku ikarita y’imikino mpuzamahanga.