Finally full Engineer!: Pattyno yishimiye intambwe ikomeye agezeho muri 'Civil Engineering'
Shema Pattyno, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime uzwi cyane mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kugera ku ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’amashuri. Mu mafoto mashya yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga, Instagram na TikTok, Pattyno yagaragaye yambaye ikositimu y’umweru, afite IGITABO mu ntoki, avuye gukora defence ya THESIS ye. Ni bwo yanditse amagambo magufi ariko afite igisobanuro gikomeye ati: “Finally full Engineer.” Aya magambo yaherekejwe n’ibimenyetso by’ibyishimo, isengesho n’ishimwe, bigaragaza ko kuri Pattyno ari umwanya w’ibyishimo no gushimira Imana. Urugendo rwe rwari rutandukanye n’ibyo benshi bari bamuzimo. Abantu benshi bamenye Pattyno nk’umusore ubatera ibitwenge binyuze muri comedy na filime. Ariko inyuma y’iyo sura y’umunyarwenya, hari undi musore wari ufite indi ntego: ariyo kwiga Civil Engineering. Mu 2020, The New Times yigeze kumwandikaho ivuga ko Uwo muzo nka Shema pattyno ariwe Fabrice Shema wari umunyeshuri wa Civil Engineering muri University of Rwanda, mu gihe comedy ye yari iri kuzamuka cyane. Ni ukuvuga ko amasomo ye atari ibintu bishya yatangiye ejo; yari amaze imyaka ayakurikirana mu gihe kimwe n’ibikorwa by’imyidagaduro. None uyu munsi aravuga ati: “Finally…” Ijambo “Finally” ni ryo ryatumye ubutumwa bwe burushaho kuntera amatsiko. Ni ijambo rishobora kumvikanisha ko nyuma y’imyaka yo kwiga, gukora imishinga no guhangana n’izindi nshingano, amaherezo ageze ku ntambwe yari ategereje. Ifoto ye afite IGITABO mu ntoki nayo ituma ubutumwa burushaho kumvikana: uyu si Pattyno wo kuri camera gusa, ahubwo ni Pattyno uri kwizihiza umusaruro w’urugendo rwe rw’amashuri. Umunyarwenya ariko afite n’umwuga yize Kuba Pattyno yarakomeje gukora comedy mu gihe yiga Civil Engineering ni kimwe mu bituma inkuru ye iba idasanzwe. Mu gihe abantu benshi bamumenyeraga ku mashusho asekeje, we yakomezaga no kubaka ubumenyi bwe mu bijyanye n’ubwubatsi. Kandi comedy ye yari imaze kugira abayikurikira benshi. The New Times yigeze kuvuga ko ibikorwa bye bya Pattyno Comedy byari mu bikurikiranwa cyane kuri YouTube icyo gihe. Uyu munsi rero, amashusho ye ntiyaje gusa gutera abantu ibitwenge; yaje no kubagezaho inkuru y’ibyishimo bye bwite. Ese “Full Engineer” bivuze ko comedy irangiye? Oya, ubutumwa yashyize hanze ntabwo buvuga ko agiye guhagarika comedy cyangwa filime. Ahubwo bishobora gusobanura ko ubu agiye gukomeza ubuzima afite uruhande rw’imyidagaduro ndetse n’urw’umwuga yize. Kandi ni byo bituma intambwe ye irushaho gushimisha abakunzi be: umuntu bamenye cyane nk’umunyarwenya ubu arimo kwishimira kuba ageze ku rundi rwego mu masomo ye. Pattyno rero ntabwo yashyize hanze ifoto gusa. Yashyize hanze igisobanuro cy’imyaka y’urugendo, akivugira mu magambo make cyane: “Finally full Engineer.” Kuri we, bishobora kuba ari umunsi wo kwizihiza umusaruro w’urugendo rurerure; ku bamukurikira, ni indi mpamvu yo kumurebera kure y’amashusho asekeje gusa.