Filime ya Denzel Washington yongeye gutumbagira kuri Netflix
“The Equalizer 3” yasohotse mu 2023, ikinwamo n’umukinnyi w’icyamamare Denzel Washington mu mwanya wa Robert McCall, umugabo wahoze ari umusirikare n’umwicanyi kabuhariwe ariko wagerageje kuva mu buzima bw’ubugizi bwa nabi. Nyuma yo gushyirwa kuri Netflix, iyi filime yahise izamuka cyane ku rutonde rw’izirebwa cyane ku isi, aho iri mu myanya y’imbere y’izikunzwe kuri uru rubuga. Robert McCall agaruka mu bikorwa bikomeye Mu gice cya gatatu, Robert McCall aba yaragiye mu Butaliyani ashaka gutangira ubuzima bushya no kubaho mu mahoro. Ariko amahoro ye ntiyatinze, kuko yaje gusanga abantu yari yatangiye kugirana ubucuti bari gukandamizwa n’agatsiko ka Mafia. Ibyo bituma McCall yongera gusubira mu bikorwa, akoresha ubuhanga bwe mu kurwanya abo bagizi ba nabi no kurengera abaturage. Igice cya gatatu ni cyo cyakunzwe cyane Nubwo filime ya mbere ya “The Equalizer” yasohotse mu 2014 yakiriwe neza, igice cya gatatu ni cyo cyaje gushimisha cyane abakunzi b’uruhererekane. “The Equalizer” ya mbere ifite amanota 61% kuri Rotten Tomatoes, mu gihe “The Equalizer 2” yo mu 2018 yagize 52%. Ku rundi ruhande, “The Equalizer 3” yagize 76% ku manota y’abasesenguzi, mu gihe abayirebye bayihaye amanota agera kuri 94%. Ibi byatumye benshi bayifata nk’igice cyiza kurusha ibindi muri uru ruhererekane. “The Equalizer 4” iri gutegurwa Nyuma y’intsinzi ya “The Equalizer 3”, amakuru avuga ko Denzel Washington azagaruka mu gice cya kane, ndetse umuyobozi wa filime, Antoine Fuqua, na we akaba ari mu mushinga. “The Equalizer 4” iri mu cyiciro cyo gutegurwa, kandi hari n’umushinga wo gukora The Equalizer 5. Nubwo igice cya kane ari cyo kizabanza, ejo hazaza h’igice cya gatanu gashobora guterwa n’uko filime ya kane izitwara mu isoko.
