FERWAFA ishobora kubona hafi miliyari 15 Frw mu nkunga yasabwe na UEFA na CONCACAF

Uwubuntu Michel · Imikino · 19 September 2026

FERWAFA ishobora kubona hafi miliyari 15 Frw mu nkunga yasabwe na UEFA na CONCACAF

Iki cyifuzo cyagaragajwe mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashyizweho umukono na Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, na Perezida wa CONCACAF, Victor Montagliani. Niba iki cyifuzo cyemejwe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nk’umwe mu banyamuryango 211 ba FIFA, na ryo ryazahabwa ayo mafaranga mu cyiciro cy’imyaka ya 2027-2030.

UEFA na CONCACAF zisaba FIFA kongera inkunga Iki cyifuzo cyatanzwe mu gihe hakomeje kutumvikana hagati ya FIFA n’impuzamashyirahamwe zimwe na zimwe, cyane cyane ku mushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE). Uyu mushinga wari ugamije gushyiraho ikigo cyihariye cyari kuzajya gicunga uburenganzira bw’ubucuruzi n’amatike y’amarushanwa ya FIFA arimo Igikombe cy’Isi. FIFA yari yanateganyije kugurisha 21% by’imigabane y’icyo kigo ku bashoramari bigenga, gusa uyu mushinga wahagaritswe nyuma y’iminsi ine kubera opposition ikomeye yatanzwe na UEFA na CONCACAF. Izi mpuzamashyirahamwe zavuze ko isesengura ry’imari ya FIFA zakoze ryerekanye ko uyu mushinga utari ngombwa kugira ngo amafaranga agenewe guteza imbere ruhago yiyongere.

Buri shyirahamwe risabwa miliyoni 10 z’Amadolari UEFA na CONCACAF zasabye ko buri rimwe mu mashyirahamwe 211 agize FIFA ryahabwa nibura miliyoni 10 z’Amadolari hagati ya 2027 na 2030. Aya mafaranga, yose hamwe, yaba miliyari 2,11 z’Amadolari, kandi akaziyongera ku nkunga FIFA isanzwe itanga mu bikorwa by’iterambere rya ruhago. Izi mpuzamashyirahamwe zavuze ko amafaranga yatangwa yakifashishwa mu bikorwa birimo kubaka no guteza imbere ibikorwaremezo bya ruhago ndetse no guteza imbere uyu mukino mu bihugu bitandukanye. UEFA na CONCACAF kandi byagaragaje ko FIFA ishobora kurangiza icyiciro cy’imari cya 2023-2026 ifite amafaranga abitswe agera kuri miliyari esheshatu z’Amadolari. Ku bw’izi mpuzamashyirahamwe, ayo mafaranga ashobora gutuma FIFA ikomeza gutera inkunga iterambere rya ruhago, itabanje gushyiraho uburyo bushya bwo gushaka amafaranga. FIFA yari yarasezeranyije abanyamuryango miliyoni 40 z’Amadolari Nyuma yo gutangaza umushinga wa FFE, Infantino yari yabwiye abanyamuryango ba FIFA ko buri shyirahamwe rishobora kuzahabwa miliyoni 40 z’Amadolari mu gihe uyu mushinga wari gushyigikirwa.

FERWAFA ishobora kubona hafi miliyari 15 Frw mu nkunga yasabwe na UEFA na CONCAC photo 1

Infantino yari yashyizeho itariki ya 19 Nzeri nk’igihe ntarengwa cyo gutanga igitekerezo kuri uyu mushinga, aho FIFA yari iteganya kubona inkunga ya mbere ya miliyoni 20 z’Amadolari. UEFA na CONCACAF ariko byasabye ko harebwa uburyo amafaranga FIFA isanzwe ifite yakifashishwa mu guteza imbere ruhago. Byanasabye ko hakorwa igenzura ryigenga ku micungire y’imari ya FIFA, kugira ngo harebwe amafaranga ashobora gukoreshwa mu iterambere ry’amashyirahamwe abanyamuryango, bitabangamiye imikorere y’uru rwego. Mu ibaruwa yabo bagize bati: “FIFA ifite miliyari z’Amadolari abitswe. Aya mafaranga ni ay’umupira w’amaguru kandi agomba gufasha umukino ndetse n’amashyirahamwe 211 ayigize.” FERWAFA iri mu mashyirahamwe ashobora kunguka FERWAFA iri mu mashyirahamwe 211 agize FIFA, bityo iki cyifuzo nikemezwa, na yo izaba mu bazahabwa miliyoni 10 z’Amadolari mu gihe cy’imyaka ya 2027-2030. Aya mafaranga angana na hafi miliyari 15 Frw, hakurikijwe agaciro k’Amadolari ugereranyije n’amafaranga y’u Rwanda. Indi baruwa yoherejwe ku bayobozi b’impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Aziya, Afurika, Amerika y’Epfo na Océanie, basabwa gushyigikira iki cyifuzo. Iki cyifuzo cyaje nyuma y’umunsi umwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) risabye Infantino n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, gushyira ahagaragara inyandiko zose zijyanye n’umushinga wa FFE. Infantino, ufite imyaka 56, ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora FIFA ku nshuro ya kane mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027. Abifuza kumuhatana bafite kugeza ku wa 18 Ugushyingo kugira ngo batangaze abakandida.