Fally Ipupa yakoreye igitaramo gikomeye i Nairobi muri Kenya

Iranzi Yves Ibrahim · Imyidagaduro · 6 September 2026

Fally Ipupa yakoreye igitaramo gikomeye i Nairobi muri Kenya

Umuhanzi w’Umunyekongo Fally Ipupa, uri mu mazina akomeye muri muzika ya Afurika, yakoreye igitaramo cy'amateka muri Kenya mu mujyi wai Nairobi.

Iki gitaramo cyabereye kuri Uhuru Gardens ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, mu gikorwa cyari kimaze iminsi gitegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki wo muri Kenya n’akarere ka Afrika y'Uburasirazuba.

Amakuru y’uko Fally Ipupa yagarutse muri Kenya yatangajwe ku wa 4 Nzeri 2026, bituma abafana be batangira kwitegura umunsi ukomeye w’imyidagaduro. Igitaramo cye, cyitabiriwe ku bwinshi, maze nawe ntiyabatenguha abaha ibyishimo bisendereye.

Fally Ipupa amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuziki we wageze mu bihugu byinshi bya Afurika ndetse no ku mugabane w’u Burayi, aho yagiye ataramira abantu benshi.

Afite umwihariko wo guhuza Rumba Congolaise, Afrobeat n’izindi njyana zigezweho, ibintu byatumye agira abafana mu bice bitandukanye by’umugabane.

Kuba Fally Ipupa yaragarutse muri Kenya byatumye iki gitaramo kiba kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwaga cyane muri icyo gihe.

Uhuru Gardens yabereyemo iki gitaramo ni hamwe mu hantu hazwi cyane hakira ibitaramo n’ibikorwa bikomeye i Nairobi. Abafana b’umuhanzi bari biteze kumva zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe no kubona umuhanzi ku rubyiniro mu buryo bwa live.

Kugaragara kwa Fally Ipupa mu bitaramo byo mu bihugu bitandukanye bya Afurika ni kimwe mu bimenyetso by’uko umuziki wa Congo ukomeje kugira uruhare runini mu myidagaduro yo ku mugabane.

Abahanzi b’Abanyekongo bakomeje kujya bakorana n’abandi bahanzi bo muri Afurika, ibintu bituma injyana za Congo zigera ku bantu benshi.

Fally Ipupa nawe amaze igihe akoresha uru rugendo mu kwagura umuziki we no kwegera abafana bo mu bihugu bitandukanye

Iki gitaramo cyaje mu gihe Nairobi ikomeje kwiyubakira izina nk’umwe mu mijyi ikomeye mu bikorwa by’imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuba abahanzi bakomeye mpuzamahanga bakomeje kuhataramira bituma Kenya ikomeza gukurura abafana n’abakunzi b’ibitaramo baturuka mu bihugu bitandukanye.

Ku bakunzi ba Fally Ipupa, igitaramo cye cyari andi mahirwe yo kumubona ku rubyiniro no kwishimira umuziki we.

Rubavu Today izakomeza gukurikirana ibitaramo n’abahanzi bakomeye bakomeje kwigarurira isoko ry’imyidagaduro muri Afurika.