Ev. Frodouard Uwifashije yasoje Master's, ahishura inzozi zo guhanga imirimo mu rubyiruko

Tuyishime Valens · Amakuru · 28 September 2026

Ev. Frodouard Uwifashije yasoje Master's, ahishura inzozi zo guhanga imirimo mu rubyiruko

Ev. Frodouard Uwifashije, uzwi kandi nka Obededomu, yasoje amasomo ya Master's Degree in Business Administration (MBA), agaragaza ko intambwe yateye mu mashuri ari imwe mu zizafasha kugera ku ntego afite zo kwagura ibikorwa bye no guhanga imirimo. Uwifashije yageze kuri iyi ntambwe nyuma yo gukora defense y'ubushakashatsi bwe ku wa 27 Nzeri 2026, aho yibanze ku isano iri hagati y'imikorere y'ubuyobozi n'umusaruro w'ibigo. Ubushakashatsi bwe bwari bufite umutwe ugira uti "Leadership Practices and Organizational Productivity: A Case Study of Gisozi Sector, 2022-2025." Muri bwo yasesenguye uburyo imikorere y'abayobozi ishobora kugira uruhare mu musaruro n'imikorere y'imiryango n'ibigo. Afite intego yo gukomeza amashuri Nyuma yo kurangiza MBA, Ev. Frodouard Uwifashije avuga ko urugendo rw'ubumenyi atarurangije, kuko afite intego yo gukomeza amashuri kugeza ku rwego rwa Doctorate. Yatangaje ko ubumenyi akomeza kunguka abona nk'igikoresho cyo kumufasha gushyira mu bikorwa imishinga afite, cyane cyane ijyanye n'ubucuruzi no guteza imbere abandi. Inzozi zo guhanga imirimo ku bantu 1,000 Mu ntego ze z'igihe kizaza harimo gushinga ikompanyi izatanga akazi ku bantu bagera ku 1,000. Iyi ntego ayihuza no guteza imbere urubyiruko, cyane cyane mu kubaha amahirwe yo kubona imirimo no kwiteza imbere binyuze mu bikorwa by'ubucuruzi. Uwifashije kandi agaragaza ko yifuza gukoresha ibyo azageraho mu gufasha urubyiruko ndetse no kugira uruhare mu gufasha abana badafite ubushobozi bwo kubona amahirwe yo kwiga. Kuva kuri Accounting kugera kuri MBA Mbere yo gukomeza muri Master's, Uwifashije yari yarize Accounting ku rwego rwa Bachelor's. Nyuma yahisemo gukomeza muri Business Administration, amasomo ahuza n'icyerekezo afite mu bijyanye n'ubuyobozi n'ikorwa ry'imishinga. Kuri we, gukomeza kwiga no kongera ubumenyi ni kimwe mu byamufasha guhindura ibitekerezo n'inzozi afite mo ibikorwa bifatika. Inkuru y'uru rugendo rwe ishimangira ko kurangiza icyiciro kimwe cy'amashuri bishobora kuba intangiriro y'izindi ntego, cyane cyane ku muntu ushaka guhuza ubumenyi n'ibikorwa bigirira akamaro abandi

Ev. Frodouard Uwifashije yasoje Master's, ahishura inzozi zo guhanga imirimo mu  photo 1
Ev. Frodouard Uwifashije yasoje Master's, ahishura inzozi zo guhanga imirimo mu  photo 2
Ev. Frodouard Uwifashije yasoje Master's, ahishura inzozi zo guhanga imirimo mu  photo 3