Emmys 2026: Selena Gomez na Zendaya bari bambaye neza kurusha abandi bose
Ibirori bya Emmy Awards 2026 ntibyagarukiye ku bihembo byatanzwe gusa. Red Carpt y’i Los Angeles yaranzwe n’imyambarire y’abasitari batandukanye, aho bamwe bahisemo imyambaro y’amabara akomeye, abandi bagahitamo agaragaza uburanga bworoheje ariko buhanitse. Selena Gomez, Zendaya, Mariska Hargitay, Colman Domingo n’abandi bari mu bagaragaye cyane. Ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, abasitari n’ibyamamare bitabiriye imihango ya 78 ya Primetime Emmy Awards yabereye kuri Peacock Theater i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere y’uko ibirori bitangira, amaso menshi yari ku muhanda utukura, aho abitabiriye berekanaga imyambaro bateguriye uyu mugoroba ukomeye wa televiziyo. Abasesengura imideli bagaragaje ko uyu muhango waranzwe cyane n’imyambaro y’amabara atandukanye, imyambaro ya kera ivuguruye ndetse n'imitako y'agaciro nk'uko byagarutsweho na Vogue. Selena Gomez yaje mu mwambaro wa zahabu Mu bambitsweho cyane ni Selena Gomez, waje yambaye ikanzu ya zahabu yakozwe na Louis Vuitton. Iyi kanzu yari ifite isura irabagirana, ikozwe mu buryo bw’utunyurabwenge tw’amabara ya zahabu, ikaba yari ifite igice cyo hejuru gifashe ku mubiri n’umwenda umanuka ugana hasi umeze nk’umurizo wa mermaid. Gomez yayihuje n'imitako ya Tiffany & Co., irimo zahabu y'umuhondo n'amabuye ya diyama, bituma imyambaro ye irushaho kugaragara ku matara y’umuhanda utukura. Vogue yavuze ko uyu mwambaro wari ufite isura itandukanye n’uwo Selena Gomez yari yambaye muri Emmy Awards ya 2025. Page Six na yo yashyize Selena Gomez mu byamamare byagaragaye cyane mu myambarire y’uyu mwaka. Zendaya yongeye gutangaza mu mwambaro wa Prada Zendaya na we yari mu byamamare byakuruye amaso menshi. Yaserutse mu mwambaro wakozwe na Prada, aherekejwe n’imitako ya Mikimoto. Imyambaro ye yari ifite uburyo buhuza uburanga bwa kera n’imideli igezweho, ibintu byatumye izina rye rigaruka mu rutonde rw’abasitari bavuzwe cyane ku muhanda utukura. Vogue yashimangiye ko Zendaya yongeye kugaragaza ubuhanga bwe bwo guhitamo imyambaro yihariye, cyane cyane mu gihe yari ahagarariye Euphoria, yari mu byahataniraga ibihembo. Mariska Hargitay: Umutuku wari ubutumwa bwihariye Uwari uyoboye uyu muhango, Mariska Hargitay, na we ntiyemeye ko umwanya wo kwakira ibirori umubuza kuba mu bagaragaye neza cyane. Yaserutse mu ikanzu itukura ya Monse, yari irimo imitako yaka, ndetse ayihuriza hamwe n’umukobwa we Amaya, wari wambaye imyambaro itukura isa n’iya nyina. Uyu mwambaro wari ufite n’ubutumwa bwihariye kuko Hargitay na Amaya bari bagamije guha icyubahiro nyina wa Mariska, umukinnyi wa filime wa kera Jayne Mansfield. Imyambaro yabo yari ishingiye ku mwambaro wamenyekanye cyane Mansfield yigeze kwambara muri filime The Girl Can't Help It yo mu 1956. Hargitay kandi yarushijeho kugaragaza impano ye mu by'imyambarire kuko mu ijoro ryose yahinduye imyambaro inshuro 13, buri mwambaro ukagira umwihariko wawo. Colman Domingo yahisemo umwambaro utandukanye n'ibisanzwe Ku ruhande rw’abagabo, Colman Domingo na we yagaragaye mu myambaro yagarutsweho cyane. Yambaye umwambaro wa Valentino, ufite isura isa n’ikanzu ndende cyangwa robe coat, aho guhitamo tuxedo isanzwe ikoreshwa cyane mu birori nk’ibi. Vogue yavuze ko uyu mwambaro watanze ubundi buryo bwiza bwo kugaragara ku muhanda utukura, aho umwambaro woroshye ariko ufite ubudasa wasimbuye uburyo busanzwe bwo kwambara tuxedo. Louisa Jacobson yerekanye ko ikanzu atari yo yonyine ikwiye umuhanda utukura Louisa Jacobson yahisemo ikintu gitandukanye n’ibyo benshi bategereza ku muhanda utukura: costume y’umukara ya Tom Ford yakozwe na Haider Ackermann. Yari ifite ikoti rifite ibitugu byubatswe neza, amapantaro maremare yagutse ndetse n’inkweto zifite agatsinsino koroheje. Yabihuje n’imitako ya Tiffany & Co. Uyu mwambaro wagaragaje ko n’ubwo ikanzu ndende ikunze kwiganza ku muhanda utukura, costume yateguwe neza ishobora na yo kuba imyambaro ikomeye mu birori by’imideli. Ayo Edebiri yagaragaje imbaraga z'amabara Ayo Edebiri na we yari mu byamamare byavuzwe cyane. Yambaye umwambaro wa Chanel, aho ibara ry’ubururu bwijimye ryahurizwaga n’umutako munini w’ibara ritukura-orange wari ku mwambaro. Uku guhuza amabara abiri atandukanye byatumye umwambaro we ugaragara cyane kandi utandukana n’imyambaro y’amabara amwe yari yiganje ku muhanda utukura. Nicole Kidman na we yari mu bagaragaye cyane Nicole Kidman yari mu bandi basitari bagaragaje imyambarire yihariye. Yaje mu mwambaro wa Chanel, wari ufite igice gifite umwenda muremure ndetse n’umwihariko w’umwenda ufite ahantu hafunguka hejuru y’akaguru. Vanity Fair yashyize Kidman mu byamamare byagaragaje uburyo bwihariye bwo gukoresha imyambaro y’umukara n’imyambaro ifite imiterere idasanzwe. Umukara, umweru, umutuku na zahabu byari mu byiganje Muri rusange, Emmy Awards 2026 yagaragaje uburyo butandukanye bwo gukoresha amabara. Umukara wakoreshejwe n’abasitari batandukanye barimo Grace Gummer, Louisa Jacobson na Michelle Pfeiffer, mu gihe umutuku wagaragaye cyane ku myambaro ya Mariska Hargitay n’abandi. Zahabu na yo yari mu mabara yakuruye amaso, cyane cyane binyuze kuri Selena Gomez, mu gihe abandi bahisemo umweru, ivory, ubururu n’amabara yoroheje. Ibi byatumye uyu muhango uba nk’ahantu ho guhuriza hamwe imideli itandukanye: bamwe bagaruka ku myambarire ya Hollywood ya kera, abandi bakazana imiterere igezweho, mu gihe abandi bahitamo kwerekana ubudasa bwabo. Emmy Awards 2026 yongeye kugaragaza ko ibirori bikomeye bya Hollywood bitaba gusa umwanya wo guhabwa ibihembo, ahubwo ko ari n'urubuga rukomeye rwo kwerekana imideli. Kuva kuri Selena Gomez waje mu zahabu ya Louis Vuitton, Zendaya muri Prada, Mariska Hargitay mu mutuku wa Monse, kugeza kuri Louisa Jacobson mu mwambaro w’umukara wa Tom Ford, uyu muhango waranzwe n’imyambarire itandukanye kandi ikomeye. Kuri benshi, umuhanda utukura wa Emmys 2026 wabaye umwe mu by’ingenzi byaranze iri joro, aho imyambaro, imitako n’uburyo buri cyamamare cyahisemo kwigaragaza byongeye guha Hollywood undi mwanya wo kwerekana impano mu bijyanye n’imideli.










