Elon Musk yatandukanye na Shivon Zilis, nyina w’abana bane be
Byatunguranye: Elon Musk, umwe mu bakire n’abanyemari bazwi cyane ku Isi, yatandukanye na Shivon Zilis, umuyobozi muri Neuralink akaba na nyina w’abana bane bafitanye.
Zilis ni we watangaje iri tandukana ku wa 2 Ukwakira 2026, abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko Musk ari we wafashe icyemezo cyo guhagarika umubano wabo, kandi ko byabaye mu buryo butunguranye.
Mu butumwa bwe, Zilis yavuze ko bimugoye kuva ku kuba bari bagikundana kugeza ku gutandukana mu gihe cy’icyumweru gusa, nta nteguza. Yagaragaje ko nubwo yababajwe n’icyemezo, agifitiye Musk urukundo kandi ko amwifuriza ibyiza.
Zilis yavuze kandi ko yifuza ko nyuma yo gutandukana bazakomeza kuba inshuti nziza ndetse bakaba ababyeyi bafatanya kurera abana babo.
Musk na Zilis bafitanye abana bane: impanga Strider na Azure bavukiye muri 2021, Arcadia wavutse mu 2024, na Seldon Lycurgus wavutse mu 2025.
Igitangaje kurushaho ni uko iminsi mike mbere y’uko batandukana, bombi bari bakivugana amagambo y’urukundo. Mu butumwa Zilis yashyize hanze, bigaragara ko ku wa 24 Nzeri yabwiye Musk ko yamwishimiye ubwo bari bahuriye ku ifunguro rya mu gitondo ndetse amubwira ko amukunda, Musk na we amusubiza ko amukunda.
Kugeza ubu, Elon Musk ntaragaragaza ku mugaragaro impamvu nyayo yatumye afata icyemezo cyo guhagarika uwo mubano. Icyemezo cye cyaje nyuma y’imyaka irenga itanu bari bafitanye umubano n’urugo rw’abana bane.
Nubwo umubano wabo w’urukundo urangiye, Zilis yavuze ko abana babo bane ari cyo kintu cyiza gikomeye basigiwe n’uwo mubano, ndetse ko yifuza ko bazakomeza kubarera bafatanyije.
Rubavu Today ikomeza gukurikirana amakuru mashya kuri Elon Musk na Shivon Zilis ndetse n’ibizakurikira nyuma y’iri tandukana ritunguranye.