Element EleéeH mu bahataniye ibihembo mu irushanwa HiPipo Music Awards 2026
Umuhanzi akaba n’utunganya umuziki Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element EleéeH, yongeye guhesha u Rwanda ishema nyuma yo gushyirwa mu bahatanira ibihembo bikomeye bya HiPipo Music Awards 2026, byitezwe kubera i Kampala muri Uganda. Element EleéeH ari mu cyiciro cya East Africa Best Act/Song, aho ahatanye binyuze mu ndirimbo “AYAYAAH”, yakoranye na Bien Aimé Baraza na Joshua Baraka. Ibi bigaragara ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na HiPipo, aho indirimbo “AYAYAAH” iri mu zihatanira igihembo cy’umuziki wahize indi muri Afurika y’Iburasirazuba. “AYAYAAH” ni indirimbo ihuza Element EleéeH, Bien na Joshua Baraka, ndetse kuba iri mu zihatanira iki gihembo ni ikindi kimenyetso cy’uko ibikorwa bya Element bikomeje kugera ku rwego rwohejuru. Kuba agiye guhatanira HiPipo Music Awards bibaye nyuma y’uko Element EleéeH amaze kwegukana ibihembo bitandukanye bikomeye hirya no hino. Mu Mutarama 2026, yegukanye igihembo cya Producer of the Year muri All Africa Music Awards (AFRIMA), nyuma yo guhigika abandi batunganya imiziki bakomeye muri Afurika. Mbere yaho, mu Ukuboza 2025, yegukanye igihembo cya African Super Star muri ODA Awards yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia. Mu Rwanda kandi, Element EleéeH yegukanye igihembo cya Best Music Producer muri Isango na Muzika Awards, ndetse yanahawe Rwanda Best Hits Award. Ibi bihembo byiyongera ku kuba Element amaze kugira uruhare mu ndirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, haba nk’umuhanzi ndetse n’utunganya imiziki. HiPipo Music Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitegurwa na HiPipo, bigamije kwizihiza no guteza imbere umuziki wo muri Uganda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika muri rusange. Ibihembo bya 2026 bije ku nshuro ya 15, kandi bifite ibyiciro 15 birimo East Africa Best Act/Song, East Africa Best Artist, Africa Best Act/Song, Africa Number One, Song of the Year, Video of the Year, Best Male Artist, Best Female Artist na Artist of the Year. Umuhango wo gutanga ibihembo uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera mur Kampala Serena Hotel muri Uganda.

