🇺🇸 Duane “Keffe D” Davis yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera urupfu rwa Tupac Shakur!

Iranzi Yves Ibrahim · Imyidagaduro · 14 October 2026

🇺🇸 Duane “Keffe D” Davis yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera urupfu rwa Tupac Shakur!

Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko Duane “Keffe D” Davis, wahoze ashinjwa kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi, yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bufitanye isano n’urupfu rw’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur.

Tupac yarashwe ari mu modoka i Las Vegas ku wa 7 Nzeri 1996, apfa afite imyaka 25 gusa. Urupfu rwe rwakomeje kuba amayobera mu gihe cy’imyaka hafi 30, rukaba rwari rumaze igihe ruvugisha abakunzi ba Hip-hop hirya no hino ku Isi.

Abashinjacyaha bavuze ko nubwo Davis atari we warashe Tupac, yari ku isonga mu itsinda ryagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Mu bimenyetso byakoreshejwe mu rubanza harimo amagambo Davis ubwe yagiye avuga ku ruhare rwe muri ibyo byabaye.

Davis w’imyaka 63 yahakanye kutemera umwanzuro w’urubanza, avuga ko azajurira.

🎤 Tupac Shakur yari umwe mu baraperi bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Hip-hop ku Isi. Mu buzima bwe, yasize umurage w’indirimbo zakomeje gukundwa n’abatari bake, kandi bivugwa ko ibihangano bye byagurishijwe kopi zisaga miliyoni 75 ku Isi hose.

🕊️ Urupfu rwe rukomeje kuba imwe mu nkuru zikomeye kandi zamenyekanye cyane mu mateka y’umuziki wa Rap.