Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gushyiraho ibizatera ipfunwe abazabakomokaho

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 28 September 2026

Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gushyiraho ibizatera ipfunwe abazabakomokaho

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’i Musanze nyuma y’Umuganda wihariye wari ugamije ubukangurambaga mu kurwanya inzoga z’ibyuma. Yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko ibyo bashyiraho bigumaho igihe kinini, bityo rero bakwiye gushyiraho ibintu bitabatesha agaciro cyangwa ubuzima bwabo bwite kuko abazabakomokaho bashobora kubibona bikabatera imfunwe. Yanenze abasigaye bajya ku mbuga nkoranyambaga gutanga ubuhamya ku buzima banyuzemo. Yabasabye kujya bagira ibanga ku bibazo byabo bwite, abibutsa ko ibyo bashyira kuri internet bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe kizaza. Ati “Ntabwo imbuga nkoranyambaga zakorewe kujya kuvuga ibibazo byawe bwite. Hari ibyo waciyemo umwana wawe adakwiye kumenya [...] Internet ntijya yibagirwa. Ibyo ukoze byose ntuzi ubifite, ntuzi igihe azabigarurira n’igihe azabikoresha agushyira hasi [...] Muharanire gusiga umurage mwiza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ababakomokaho batazaterwa imfunwe n’ibyo wazikozeho.”

Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gushyiraho ibizat photo

Murangira yasabye urubyiruko guharanira gukoresha imbuga nkoranyambaganeza ku buryo ababakomokaho batazigera baterwa ipfunwe n’ibyo bazikoreyeho, arusaba kwirinda ibikorwa byaruviramo ibyaha. Ati “Ibyo utakorera mu ruhame, kuki ujya kubikorera ku mbuga nkoranyambaga? Atukana bakamuhemba.” Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko hari uburyo urubyiruko rwabyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza, anaboneraho kubibutsa ko Leta ikora ibishoboka byose igashora amafaranga mu ikoranabuhanga kugira ngo rirusheho korohereza abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gushyiraho ibizat photo

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuzirane n'ibyuma, bukomeje gukorwa mu turere dutandukanye tw'igihugu. Muri ubu bukangurambaga Leta iri gufatanya n'imyamamare bitandukanye mu kugeza ubutumwa kure, abahanzi n'ibyamamare byafashe izina rya "Sober chou, na "Sober ghee" aya mazina ashimangira gahunda yabo yo kugira urubyiruko rumeze neza mu mutwe rutasinze. Mu byamamare byitabiye iyi gahunda harimo: Bushali, Nel Ngabo, Kenny Sol, Bwiza, Bruce Melody n'abandi.

Ibyamamare byitabiye ubu bukangurambaga harimo abanyarwenya nka Burikantu na Buringuni, Joriji Wirwanda,Kimenyi Tito, Mucunyi, Umunyamakuru Mutesi Scovia, umukinnyi wa firime Nyabitanga, Clapton Kibonke, Digi Digi ukina muri Seburikoko n'abandi babarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro