Dr Gahima yatorewe kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda
Dr Gahima Manasseh yatorewe kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda, nyuma yo gutsinda amatora yabereye mu Nama Nkuru y'abayobozi b'Itorero Angilikani mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu. Dr Gahima Manasseh, wari usanzwe ari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, ni we watorewe kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda, mu matora yabereye ku cyicaro gikuru cy'Itorero mu Mujyi wa Kigali. Mbere y'amatora, Dr Gahima yari mu bakandida bahabwaga amahirwe yo gusimbura Dr Laurent Mbanda ku buyobozi bw'Itorero Angilikani mu Rwanda.
Mu cyiciro cya nyuma cy'amatora, Dr Gahima yari ahanganye na Musenyeri Assiel Musabyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Kigeme. Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, Nathan Rusengo Amooti, na we yari yabanje kugaragara ku rutonde rw'abashoboraga gutorerwa uwo mwanya, ariko aza kuruvamo hasigara abakandida babiri. Dr Gahima yari amaze kugaragara mu buyobozi bw'amatorero Muri Werurwe 2026, Dr Gahima yari yatorewe kuyobora Inama y'Abaporotesitanti mu Rwanda, Conseil Protestant du Rwanda (CPR).

Gutorerwa uwo mwanya byatumye izina rye rirushaho kuvugwa mu bantu bashoboraga kuzasimbura Dr Laurent Mbanda ku buyobozi bw'Itorero Angilikani mu Rwanda. Dr Gahima yari asanzwe ayobora Diyosezi ya Gahini, akaba yarabaye Umushumba wa kabiri wayo. Mu 2019 ni bwo yimikiwe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, nyuma yo kuba amaze imyaka irindwi akora mu buyobozi bw'iyo Diyosezi. Amashuri n'ubunararibonye mu buyobozi Dr Gahima yavukiye mu 1970, akurira muri Uganda nyuma y'uko umuryango we uhungiye muri icyo gihugu. Amashuri abanza yayize i Kasonga muri Uganda, ayisumbuye ayakomereza muri Kololo no muri St Andrea Kahwa's College. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi mu burezi, akomereza amashuri makuru mu bijyanye n'ubucuruzi muri Kaminuza y'u Rwanda, icyo gihe yari izwi nka Umutara Polytechnic. Afite kandi impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y'abakozi no mu by'iyobokamana, ndetse afite n'impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu bijyanye n'amasomo y'iyobokamana. Mbere yo kwinjira mu buyobozi bw'Itorero Angilikani, Dr Gahima yakoze mu nzego zitandukanye z'uburezi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze. Hagati ya 1995 na 1997, yabaye Umuyobozi wungirije wa Lycée de Kigali, aho yari ashinzwe abanyeshuri bigaga mu Cyongereza. Kuva mu 1997 kugeza mu 2001, yabaye Burugumesitiri w'iyahoze ari Komini Karangazi, naho kuva mu 2004 kugeza mu 2005 aba Burugumesitiri w'iyahoze ari Komini Gabiro. Nyuma y'amavugurura yabaye mu nzego z'ubutegetsi bw'igihugu, Dr Gahima yerekeje mu buyobozi bw'Itorero Angilikani muri Diyoseze ya Gahini, aho yabaye Umuyobozi wungirije wa Diyoseze. Mu 2019, ni bwo yimikiwe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Gahini. Umuryango Dr Gahima Manasseh arubatse kandi afite abana umunani. Gutorerwa kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda bimushyize ku mwanya ukomeye mu buyobozi bw'iri torero, akaba agiye kuyobora nyuma y'igihe Dr Laurent Mbanda yari amaze kuri uwo mwanya. Abakirisitu n'abakurikiranira hafi ibikorwa by'Itorero Angilikani ubu barategereje ko ubuyobozi bushya bukomeza gahunda z'ivugabutumwa, uburezi n'iterambere ry'abaturage, ndetse no gukomeza uruhare rw'Itorero mu mibereho y'Abanyarwanda.