Dore ingaruka zo kwitera ‘parfum’ ku ruhu

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 9 September 2026

Dore ingaruka zo kwitera ‘parfum’ ku ruhu

Mu bushakashatsi bwo kuva mu 2005 kugera mu 2025 bwasohotse muri Frontiers mu gika cya Toxicology, abashakashatsi basanze ibinyabutabire bikunze kwifashishwa mu gukora parfum nka phthalates (falets) na parabens bifitanye isano n’indwara zitera allergy, indwara z’ubuhumekero, guhindagurika kw’imisemburo, ibibazo by’imyororokere, kandi bishobora kuba bifitanye isano n’indwara ya kanseri y’uruhu. Ibyo ntibisobanuye ko ugomba guhita ufata parfum yawe ukayijugunya. Ushobora kuyipuriza mu kirere maze ukaza uyisanga cyangwa se ukayitera mu myenda mbere y’uko uyambara. N’ubundi parfum iguhumuraho igihe kirekire iyo uyiteye mu myenda aho kuyitera ku ruhu. Niba umaze igihe kirekire witera parfum ku ruhu, ntukuke umutima ahubwo bireke utangire kuyitera mu myenda. Guhumura neza ntibikwiye kuba impamvu yo kwitera indwara z’uruhu.