Dolly Parton: Ubuzima n’umurage by’umwamikazi wa Country Music witabye Imana ku myaka 80

Manzi Daniel · Imyidagaduro · 26 August 2026

Dolly Parton: Ubuzima n’umurage by’umwamikazi wa Country Music witabye Imana ku myaka 80

Dolly Parton yitabye Imana afite imyaka 80 Dolly Parton, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane mu mateka y’umuziki wa country, yitabye Imana ku wa 25 Kanama 2026, afite imyaka 80. Yaguye i Nashville, muri Tennessee, nyuma yo kumara igihe gito arwaye kanseri. Abamuhagarariye batangaje ko yapfiriye kuri Vanderbilt-Ingram Cancer Center, akikijwe n’abo mu muryango we. Ubwoko bwa kanseri yari arwaye ntibwatangajwe nk'uko tubicyesha ikinyamakuru People. Urupfu rwe rwashyize akadomo ku buzima bw’umuhanzi wari umaze imyaka irenga 60 akora umuziki, ariko umurage we urenze kure indirimbo. Dolly Parton yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi, rwiyemezamirimo ndetse n’umugiraneza wafashije amamiriyoni y’abana n’imiryango. Yavukiye mu bukene ariko avamo umugore w’ikirangirire Dolly Rebecca Parton yavutse ku wa 19 Mutarama 1946, i Pittman Center muri Tennessee, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakuriye mu muryango w’abana benshi, aho yari umwe mu bana 12, mu buzima bw’ubukene bukabije mu misozi ya Appalachian. Umuryango we wabaga mu kazu gato kandi se yakoraga ubuhinzi n’imirimo y’ubwubatsi kugira ngo abone uko atunga umuryango. Nubwo umuryango wabo wari umukene, Dolly yakuriye mu muryango wakundaga umuziki. Nyina yakundaga kuririmba, kandi umuziki wa gakondo n’indirimbo zo mu rusengero byagize uruhare runini mu mikurire ye. Dolly yatangiye kuririmba mu rusengero akiri muto cyane. Ku myaka itandatu, yari yatangiye kuririmba mu ruhame, naho ku myaka irindwi atangira kwiga gucuranga gitari. Bidatinze yatangiye kwandika indirimbo ze. Ubuzima bw’ubukene yakuriyemo bwaje kuba isoko y’indirimbo nyinshi zamamaje izina rye, zirimo “Coat of Many Colors” na “My Tennessee Mountain Home”. Ku myaka 13 yari yatangiye kugaragara kuri radiyo Dolly ntiyategereje gukura ngo atangire gukurikirana inzozi ze. Ku myaka 10 yari yatangiye kugaragara mu biganiro bya radiyo by’aho yavukaga. Ku myaka 13, yafashe amajwi y’indirimbo ye ya mbere, “Puppy Love,” ndetse aza no kuririmba kuri Grand Ole Opry, imwe mu nzu zizwi cyane mu mateka ya muzika ya country. Mu 1964, amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yahise yimukira i Nashville, umujyi uzwi nk’umutima w’umuziki wa country muri Amerika. Aho ni ho urugendo rwe rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga rwatangiriye. Porter Wagoner yamubereye intambwe ikomeye Mu ntangiriro z’umwuga we, Dolly yahuye na Porter Wagoner, wari umuhanzi ukomeye ndetse afite ikiganiro cya televiziyo cyitwaga The Porter Wagoner Show. Wagoner yamuhaye umwanya muri icyo kiganiro, maze batangira no gukorana indirimbo. Aba bombi bakoze hamwe mu myaka yakurikiyeho, bafata alubumu nyinshi kandi indirimbo zabo zigakundwa cyane. Ariko Dolly yatangiye kumva ko igihe kigeze ngo ava mu gicucu cya Wagoner akubake izina rye ku giti cye. Icyo cyemezo cyabyaye imwe mu ndirimbo zakomeye cyane mu mateka y’umuziki. “I Will Always Love You” — indirimbo yanditse mu gutandukana Mu gihe Dolly yari agiye gutandukana na Porter Wagoner mu rwego rw’umwuga, yamwandikiye indirimbo “I Will Always Love You.” Nubwo benshi bayifata nk’indirimbo y’urukundo hagati y’abakundana, Dolly yayanditse mu rwego rwo gusezera ku muntu bari bamaze imyaka bakorana. Indirimbo yaje kuba imwe mu ndirimbo zizwi cyane ku Isi, cyane cyane nyuma y’uko Whitney Houston ayiririmbye muri filimi The Bodyguard mu 1992. Version ya Houston yahinduye iyi ndirimbo igihangano mpuzamahanga, ariko Dolly Parton yakomeje kuba umwanditsi wayo. Yigeze kuvuga ko igihe yumvaga version ya Whitney Houston, ari bwo yumvise neza agaciro k’impano yari afite yo kwandika indirimbo. “Jolene” yamugize ikirangirire Mu 1973, Dolly yasohoye “Jolene”, imwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu mateka ya country. Iyi ndirimbo ivuga ku mugore usaba undi mugore witwa Jolene kutamwambura umugabo. Yaje kuba imwe mu ndirimbo Dolly azwiho cyane kugeza ku munsi yapfiriyeho. Mu myaka yakurikiyeho, Dolly yakomeje gukora indirimbo zakunzwe zirimo “Coat of Many Colors,” “Here You Come Again,” “9 to 5” n’izindi nyinshi. Yanditse indirimbo zirenga 3,000 mu buzima bwe. Yinjiye no muri sinema Dolly Parton ntiyagarukiye ku muziki. Mu 1980 yakinnye muri filimi 9 to 5, ari na yo yamuhaye indi nzira ikomeye mu buhanzi. Indirimbo “9 to 5” yakoze kuri iyo filimi yabaye iya mbere kuri Billboard Hot 100, maze Dolly aba umwe mu bahanzi bashoboye guhuza umuziki, sinema n’ubushobozi bwo kwidagadura. Yakinnye no muri filimi nka The Best Little Whorehouse in Texas, Rhinestone na Steel Magnolias. Yari afite ubuzima bw’urugo bwihariye Dolly Parton yashakanye na Carl Thomas Dean mu 1966, nyuma gato y’uko yimukiye i Nashville. Bamaze imyaka hafi 60 bashakanye, nubwo Carl Dean atigeze akunda kuba mu ruhame nk’umugore we. Yitabye Imana muri Werurwe 2025, hasigara Dolly akomeza ubuzima bwe nyuma y’igihombo gikomeye. Dolly yavuze kenshi ko kuba umugabo we atarakundaga ubuzima bwo mu ruhame byagize uruhare mu gutuma umubano wabo uramba. Dollywood: Yubatse ubucuruzi bujyanye n’inkomoko ye Mu 1986, Dolly yagize uruhare mu gushyiraho Dollywood, parike y’imyidagaduro iri muri Tennessee, hafi y’aho yakuriye. Dollywood yaje kuba imwe mu hantu hasurwa cyane muri Tennessee, ndetse iba igice cy’ingenzi cy’umurage wa Dolly Parton. Iyi parike ntabwo yari ubucuruzi gusa kuri Dolly; yari uburyo bwo gusubiza agaciro akarere yakuriyemo no guha akazi abantu benshi. Umugiraneza wafashije abana amamiriyoni Kimwe mu bintu byatumye Dolly Parton akundwa cyane ku Isi ni ibikorwa bye byo gufasha abandi. Mu 1995, yatangije Dolly Parton’s Imagination Library, gahunda itanga ibitabo ku bana bato kuva bakivuka kugeza ku myaka itanu. Kugeza ubu, iyo gahunda yari imaze kugeza ibitabo birenga miliyoni 332 ku bana, kandi abana barenga miliyoni eshatu bari banditswe muri gahunda mu bihugu bitandukanye. Mu gihe cya COVID-19, Dolly yanatanze miliyoni imwe z’amadolari mu gushyigikira ubushakashatsi bw’urukingo rwa Moderna. Ibi ni bimwe mu bikorwa byatumye abantu benshi bamubonamo umuntu wakoresheje ubwamamare n’ubutunzi bwe mu gufasha abandi. Ibihembo byinshi n’amateka akomeye Mu myaka isaga 60 yamaze mu muziki, Dolly Parton yegukanye ibihembo byinshi birimo: 11 Grammy Awards Ibihembo byinshi bya Country Music Association na Academy of Country Music National Medal of Arts, igihembo gikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye Dolly mu 2005 Kennedy Center Honors Yabaye kandi umwe mu bagore bake cyane begukanye igihembo cya CMA Entertainer of the Year ndetse n’imyaka ya nyuma ntiyahagaritse guhanga. N’imyaka ya nyuma ntiyahagaritse guhanga Nubwo Dolly yari amaze imyaka myinshi ari icyamamare, ntiyigeze ahagarika guhanga. Mu 2023, yasohoye Rockstar, alubumu yinjije Dolly mu njyana ya rock ku buryo bwagutse, ikaba yararimo ubufatanye n’abahanzi bakomeye barimo Paul McCartney, Debbie Harry na Miley Cyrus. Mu 2025, ubuzima bwe bwahinduwe ikinamico y’umuziki yitwa “Dolly: A True Original Musical”, yatangiriye i Nashville. Kugeza mu minsi ye ya nyuma, yari agifite imishinga mishya kandi akavuga ko atararangiza ibyo yifuzaga gukora. Ubuzima bwe bwa nyuma n’urupfu Mu mwaka wari ubanziriza urupfu rwe, Dolly yari amaze igihe avuga ku bibazo by’ubuzima. Yigeze gutangaza ko afite ibibazo bijyanye n’imikorere y’umubiri ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri, kandi mu 2026 yaje guhagarika gahunda yari afite yo gukorera ibitaramo i Las Vegas kubera ubuzima. Ku wa 21 Kanama 2026, hasigaye iminsi ine ngo yitabe Imana, Dolly yari akigaragaza ko afite icyizere cyo gukomeza gukora. Yavuze ko nubwo yari arimo gukira, yari agifite imishinga myinshi yifuza kugeraho. Ku wa 25 Kanama 2026, yatangiye kuvurwa mu bitaro bya Vanderbilt-Ingram Cancer Center i Nashville. Nyuma yaho abamuhagarariye batangaza ko yapfuye afite imyaka 80, nyuma y’“intambara ngufi na kanseri.” Umuryango watangaje ko hazaba umuhango muto kandi w’ibanga wo kumusezeraho, uzitabirwa n’abagize umuryango wa hafi. Dolly Parton asize umurage urenze umuziki Dolly Parton ashobora kwibukwa cyane kubera “Jolene,” “I Will Always Love You,” “9 to 5” n’izindi ndirimbo, ariko amateka ye ntiyanditswe mu muziki gusa. Yavuye mu muryango w’abana benshi wabagaho mu bukene, ava mu misozi ya Tennessee, ajya i Nashville afite inzozi zo kuririmba, maze aba umwe mu bantu bazwi cyane ku Isi. Yabaye umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi, rwiyemezamirimo n’umugiraneza. Yubatse Dollywood, ashyiraho gahunda yo gusomera abana ibitabo, ashyigikira ubushakashatsi bw’urukingo rwa COVID-19 kandi akomeza gukoresha izina rye mu gufasha abandi. Mu buzima bwe, Dolly Parton yerekanye ko ubukene umuntu akuriyemo butagomba kugena aho azagera. Kuva ku mwana waririmbiraga mu rusengero rwo mu misozi ya Tennessee kugeza ku mugore wabaye ikirangirire ku Isi, amateka ya Dolly Parton ni inkuru y’impano, gukora cyane, kwihangana, ubucuruzi, ukwizera no kugira umutima wo gufasha abandi. Urupfu rwe rwababaje Isi yose Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa Truth Social, yagize ati: “Iki ni igihombo nyacyo ku bantu babarirwa muri za miliyoni. Nta wigeze abaho umeze nka we, kandi nta n’uzigera abaho umeze nka we.” Yasoje agira ati: “Dolly, Uruhukire mu Mahoro! Isi iragukunda.” Abahoze ari ba Perezida b’Amerika bakiriho, bose na bo batangaje ubutumwa bwo guha icyubahiro Dolly Parton, bashimagiza umurage asize mu muziki, ibikorwa bye by’ubugiraneza ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere umuco w’Abanyamerika. Abo ba Perezida bandi bashavujwe n'urupfu rwe ni Bill Clinton, George W Bush, Barack Obama na Joe Biden.

Rubavu Today – Home