Dj Marnaud ategerejwe n'abakunzi b'umuziki bo mu migi 4 y'ubushinwa.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 19 September 2026

Dj Marnaud ategerejwe n'abakunzi b'umuziki bo mu migi 4 y'ubushinwa.

Arnaud Mugisha Gatera uzwi nka Dj Marnaurd ugezweho mu bavanga miziki muri iki gihe, afite ibitaramo 4 mu migi itandukanye yo mu gihugu cy'ubushinwa, ni ibitaramo bizaba mu kwezi gutaha kwa cumi. muri ibi bitaramo harimo icyo azakorera i Guangzhou ku wa 16 Ukwakira, akomereze i Wuhan ku wa 17 Ukwakira, aveyo akomereza i Shanghai ku wa 23 Ukwakira, asoreze mu mujyi wa Yiwu ku wa 24 Ukwakira 2026.

Dj Marnaud ategerejwe n'abakunzi b'umuziki bo mu migi 4 y'ubushinwa. photo 1

Ntabwo ari ubwa mbere Dj Marnaud agiye gutaramira hanze y'u Rwanda kuko mu myaka ishize yagiye yitabira ibitaramo mu bihugu bitandukanye kandi bikomeye, birimo ibyo ku mugabane w'Uburayi, mu Burundi, Kenya, Nigeria n'ahandi. Tariki 29 Kanama 2026, uyu muvangamiziki yataramiye abitabiriye igitaramo cya Diamond cyabereye mu marembo ya Bk Arena. Ubwo yacurangiraga abari bitabiriye, yazanye bamwe mu bahanzi nyarwanda bakoranye indirimbo, bamufasha gususurytsa abakunzi be.

Mu bahanzi Dj Marnaud yazanye ku rubyiniro harimo Intore Massamba, Ruti Joel bakoranye indirimbo yitwa "Ntimugire Ubwoba", afite n'izindi ndirimbo yakoze kuva yatangira no kuririmba harimo Tuliwawelu, Bape, Puresha Bahabe n'izindi. Dj Marnaud yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu myaka ishize ari mu itsinda rya Dream Team DJs yari ahuriyemo na DJ Toxxyk ndetse na DJ Miller.

Dj Marnaud ategerejwe n'abakunzi b'umuziki bo mu migi 4 y'ubushinwa. photo 2