Depite Uwababyeyi Jeannette yasabye urubyiruko kubungabunga ubuzima no kwirinda ibiyobyabwenge

Felix Nyangezi · Amakuru · 29 September 2026

Depite Uwababyeyi Jeannette yasabye urubyiruko kubungabunga ubuzima no kwirinda ibiyobyabwenge

Depite Uwababyeyi Jeannette yahamagariye urubyiruko kugira uruhare rufatika mu kubungabunga ubuzima bwabo, birinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge kandi bakagira umuco wo kugisha inama ababyeyi n’abandi bakuru babafitiye Inama nziza kandi zubaka.

Depite Uwababyeyi yavuze ko urubyiruko ari rwo rufite inshingano ya mbere yo kwita ku buzima bwarwo, kuko ari rwo rugomba kubaka ejo hazaza hashingiye ku ntego rwihaye.

Yagize ati: “Rubyiruko, ubuzima bwanyu bwiza buri mu biganza byanyu. Nimwe ba mbere bo kububungabunga, buri wese aharanire ko intego afite agomba kuyigeraho.”

Depite Uwababyeyi yasabye urubyiruko kutishora mu ngeso zishobora kubangamira ubuzima n’ahazaza habo, by’umwihariko gukoresha ibisindisha n’ibiyobyabwenge.

Yibukije kandi urubyiruko ko mu gihe bahuye n’ibibazo cyangwa bagiye gufata ibyemezo bikomeye, bakwiye kwegera ababyeyi n’abandi bakuru babafasha kubagira inama, aho gufata ibyemezo byihuse bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo n’intego zabo.

Ubu butumwa bushimangira ko kubungabunga ubuzima atari inshingano z’inzego z’ubuzima gusa, ahubwo ko buri muntu, cyane cyane urubyiruko, afite uruhare mu kwirinda ibishobora kubangamira imibereho ye no kugera ku ntego yihaye.