Dafroza Gauthier, “umuhigi w’abakoze Jenoside mu Bufaransa”, yitabye Imana
Dafroza Mukarumongi-Gauthier, Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana afite imyaka 72.
Mu gihe cya Jenoside, yatakaje hafi 80 bo mu muryango we, barimo nyina Suzana wishwe i Kigali.
Afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier, yamaze imyaka isaga 20 akurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bari barahungiye mu Bufaransa. Mu 2001 bashinze Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), umuryango wagize uruhare mu gukurikirana no kugeza abakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera.
Ibikorwa bye byatumye amenyekana nka “Klarsfeld w’u Rwanda”, kubera umuhate wo gushakisha abakekwaho Jenoside no kurwanya umuco wo kudahana.
Mu 2017, Perezida Paul Kagame yahaye Dafroza na Alain Gauthier Impeta y’Igihango, mu rwego rwo kubashimira ubucuti n’uruhare rwabo mu butabera bw’u Rwanda.
Dafroza asize umurage ukomeye: kwibuka abishwe, gushaka ubutabera no kurwanya ko abakoze Jenoside babaho ntawe ubabaza ibyo bakoze.
🕊️ Imana imuhe iruhuko ridashira. Kandi Ikoneze ije imbaraga umuryango wa Gauthier.