🚨 Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira nyuma y’impaka zavutse kuri Portugal
Cristiano Ronaldo ari mu kibazo nyuma y’amakuru avuga ko hagaragaye impaka ku mpamvu zatumye ava mu ikipe y’igihugu ya Portugal, mu gihe urugamba rw’imikino rwari rutararangira.
Amakuru avuga ko ikibazo cye cyageze ku rwego rwo hejuru, aho abayobozi bo muri Portugal batangiye kwinjira mu biganiro bigamije kureba uko iki kibazo cyakemuka ndetse n’uko Ronaldo yakongera kwiyunga n’ikipe y’igihugu.
Hateganyijwe kandi inama rukokoma mu cyumweru gitaha, izahuza abafite aho bahuriye n’iki kibazo, hagamijwe kureba niba Ronaldo yakongera gukinira Portugal no gukomeza urugendo rwe mu ikipe y’igihugu, aho gusezera burundu.
Ronaldo, umaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bagize amateka y’ikipe y’igihugu ya Portugal, akomeje kuba ku isonga mu biganiro bijyanye n’ejo hazaza he mu ikipe y’igihugu.
Ese iyi nama izaba intangiriro yo kugarura Ronaldo mu ikipe ya Portugal, cyangwa ikibazo kizarangira asezeye mu ikipe y’igihugu? Tuzakomeza kubikurikirana.