Congo RDC: Haravugwa Imirwano Ikomeye mu Misozi ya Bijombo na Masango Yakuye Abaturage mu Byabo.
Imirwano ikomeye yongeye kuvugwa mu misozi ya Bijombo na Masango, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihangayikisha abaturage bo muri ako karere bamwe batangiye kuva mu byabo bahunga umutekano muke.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ikaza gukomera mu bice bitandukanye by’iyo misozi.
Amakuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako karere avuga ko ahagana saa yine za mu gitondo, abarwanyi bivugwa ko bari mu ihuriro rya AFC/M23, Twirwaneho na Red-Tabara bagabye igitero ku birindiro by’abarwanyi ba Wazalendo bo mu matsinda ya Binjigi na Masango.
Ayo makuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bashoboye gusubiza inyuma icyo gitero, ariko imirwano igakomeza mu cyerekezo cya Magunda.
No mu gace ka Masango haravugwa imirwano ikomeye yatangiye mu rukerera, irangwa n’urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje.
Amakuru atandukanye avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bahanganye n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.
Ayo makuru anavuga ko mu mpande ziri muri iyo mirwano havugwamo imitwe ya FDLR na FDNB, ndetse n’abacanshuro, ariko uruhare rw’iyo mitwe ntiruragenzurwa.
Imirwano yateje impungenge mu baturage, bamwe batangira kuva mu byabo bashaka ahantu hari umutekano kurushaho.
Kugeza ubu, nta mibare yizewe y’abamaze guhunga cyangwa amakuru asobanutse ku byerekezo bahungiyemo yari yatangazwa.
Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibikorwa bya gisirikare muri Masango bishobora kuba bigamije kwagura ibirindiro cyangwa ibikorwa by’abarwanyi mu cyerekezo cy’umujyi wa Uvira, bityo bikongera igitutu ku mutekano wawo.
ibyo ni ibivugwa ku mpamvu ishobora kuba iri inyuma y’ibyo bitero. Nta gihamya iraboneka yemeza ko kwerekeza muri Uvira ari yo ntego nyakuri y’abarwanyi ba FDLR na FDNB.
Amwe mu makuru avuga kandi ko abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa MRDP-Twirwaneho, bayobowe na General Masheke Radi nk’uko ayo makuru abivuga, bari mu bikorwa byo kugerageza gusubiza inyuma ibyobitero.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, nta tangazo ryemeza ryari ryatangajwe risobanura uko imirwano yarangiye, niba hari abayiguyemo cyangwa abakomeretse, ndetse n’ibyangiritse ku mitungo y’abaturage.
Imirwano ikomeje kuvugwa mu misozi ikikije Uvira irongera impungenge ku mutekano w’abaturage bo muri aka gace, basanzwe bahura n’ingaruka z’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Kugeza ubu, amakuru ku mpande ziri kurwana, aho imirwano igeze n’ingaruka zayo ku baturage ntacyo baratanganza nibagira icyobabivugaho rubavu today irakomeza kubagezaho ayandi makuru.